Abafana ba Liverpool mu Rwanda batanze mituweli ku baturage 200 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba Liverpool mu Rwanda bakusanyije inkunga y’ibihumbi 600 Frw byaguzwe ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 200 bo mu Kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ku Cyumweru, nibwo Fan Club ya Liverpool yashyikirije aba baturage ubwisungane mu kwivuza mu gikorwa cyakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, arimo no kudahuza abantu benshi.

Umuyobozi w’abafana ba Liverpool mu Rwanda, Afurika Innocent, yavuze ko bahisemo guha mituweli aba baturage bitewe n’uko bagombaga kubikorera mu Mujyi wa Kigali bitandukanye n’aho mu bindi bihe hari ibikorwa bakorera mu zindi ntara.

Ati “Ntabwo gitandukanye n’ibindi, ni ibikorwa nk’umuryango wa Liverpool dusanzwe dukora byo gufasha abaturage cyangwa umuryango Nyarwanda. Twasanze muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus hari abagowe no kubona imirimo kandi badafite amafaranga, nk’abafana twemeranywa kugurira abantu mituweli abantu 200 ngo babashe kwivuza.”

“Nta mwihariko watumye duhitamo hano ariko twarebye ahari abantu bababaye kandi hari mu nkengero za Kigali bijyanye no kuba tudashobora kujya mu ntara kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Nyuma yo kureba umupira, tugomba kureba abantu badukikije.”

Tuyisenge Venuste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusheshe, kamwe muri dutandatu tugize Umurenge wa Masaka, yashimiye abafana ba Liverpool ku gikorwa bakoze kuko batanze urugero rw’icyo bisobanuye gukunda umupira uhuza abantu.

Ati “Hari igihe abantu bibwira ko abafana ari abantu bakunda umupira gusa, ariko mu by’ukuri mu bikorwa abantu bakora ntabwo ari ugufana gusa ahubwo habamo no kugira urukundo rwo gukunda Abanyarwanda, gukunda ko bagira imibereho myiza.”

“Mu gikorwa cyiza mwakoze cyo kutwishyurira abaturage bafite ubushobozi buke bwo kwiyishyurira mutuelle de Santé, turabashimira by’umwihariko. Mwakoze cyane.”

Musabyimana Suzanne wo mu Mudugudu wa Kanyetabi, uri mu bahawe ubwisungane mu kwivuza hamwe n’abana be babiri, yavuze ko ari ibintu yakiriye neza.

Ati “Hari igihe bigeze kungurira mituweli ariko yari yararangiye, sinabona indi. Hashize igihe. Nabyakiriye neza, ntibisanzwe. Ni abakinnyi b’umupira ariko ndi kubashimira, bagize neza cyane.”

Itsinda ry’abafana ba Liverpool mu Rwanda ryashinzwe mu 2012 ariko ikipe ya Liverpool iryandika mu matsinda azwi ku Isi ayifana mu 2015.

Muri Nyakanga uyu mwaka, abafana ba Liverpool baremeye abaturage bane bo mu Murenge wa Cyinzuzi n’uwa Murambi mu Karere ka Rulindo, babaha inka kuri buri umwe, ifite agaciro k’ibihumbi 350 Frw. Imwe muri izi nka zatanzwe, ikaba yaravuye ku muyobozi wa Liverpool, Mike Gordon.

Ni ku nshuro ya gatanu bari bateguye igikorwa nk’iki. Mu myaka ine ishize bagiye i Ntarama, Nyawera na Ngarama ho mu Burasirazuba ndetse n’i Huye mu Majyepfo.

Abafana ba Liverpool batanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 200 bo mu Kagali ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka
Bamwe mu bafana ba Liverpool mu Rwanda bafata ifoto hamwe na bamwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rusheshe, Tuyisenge Venuste, yashimye igikorwa cyakozwe n'abafana ba Liverpool FC
Musabyimana Suzanne avuga ko nta bwisungane mu kwivuza yagiraga
Umuyobozi w'abafana ba Liverpool mu Rwanda, Afurika Innocent avuga ko nyuma yo kureba umupira, batekereza ku muryango Nyarwanda
Abafana ba Liverpool bakora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umuryango Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .