00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba Arsenal i Goma basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 4 May 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu cyitwa Rwanda Arsenal Fans Club (RAF C) bakiriye bagenzi babo b’i Goma bakina imikino ibiri ya gicuti banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Aba bafana ba Arsenal bibumbiye muri ihuriro rizwi nka ‘Santé Foot’, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bahabwa amateka arambuye yaranze u Rwanda.

Umuyobozi w’abafana ba Arsenal mu Rwanda, Aoron Kevin Uwitonze uzwi nka “Mwami” yabwiye IGIHE ko umubano bafitanye na Santé Foot ushingiye kuri ruhago.

Nyuma yo gukina umukino umwe wa gicuti wabaye kuwa Gatandatu na mbere yo gukina uwa kabiri wabaye ku Cyumweru, impande zombi zasuye Urwibutso rwa Jenoside.
Uwitonze yavuze ko kujyana bagenzi babo ku Rwibutso rwa Jenoside byabafashije kubaha ubutumwa bashyira abakoze Jenoside n’abayipfobya bari muri RDC.

Yagize ati “Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bicumbikiye abakoze Jenoside n’abayihakana. Usanga babana mu buzima bwa buri munsi. Twabazanye ku rwibutso kugira ngo batazongera kubeshywa.”

“Nibagera iwabo ntabwo bazongera guhabwa amakuru agoretse kuko ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi batanga amakuru ahagije ku mateka yaranze u Rwanda bitandukanye n’abapfobya.”

Umuyobozi wa Santé Foot, Maga Munyuzangabo Ernest yavuze ko gusura bagenzi babo baba muri RAF ari ikigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Maga Munyuzangabo yakomeje avuga ko amateka yakuye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi yamweretse ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 byari amahano ababaje.
Yagize ati “Ubu biragoye ko hari uwambeshya amakuru ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahubwo ubu natanga ubuhamya nsobanura ayo mateka.”

Yakomeje agira ati “Abafana ba Arsenal mu Rwanda tugira ibikorwa biduhuza, tugakina, tugasabana tukanaganira n’abavandimwe. Baradutumiye, natwe bazaza iwacu badusure.”

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Santé Foot rwatangiye hakinwa umukino wa gicuti kuwa Gatandatu, RAF itsinda ibitego 2-1 mu mukino wakiniwe i Ndera.

Undi mukino wabereye i Shyorongi warangiye impande zombi zinganya igitego 1-1.

Abafana ba Arsenal i Goma bibumbiye muri ‘Santé Foot’, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahuriye muri ‘Rwanda Arsenal Fans Club (RAF C)’ bavuze ko bahisemo kujyana bagenzi babo b’i Goma ku rwibutso kugira ngo bamenye neza amateka igihugu cyanyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .