00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana 15 bari ku mukino wa APR FC na Rayon Sports bafunzwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Abafana 15 bakekwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano by’uko bipimishije Covid-19, bafatiwe kuri Stade ya Kigali ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.

Kwinjira muri Stade ya Kigali byasabaga ko buri mufana agomba kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uyu mukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.

Aho kwipimisha, bivugwa ko bamwe bahisemo guhimba ibyangombwa kugira ngo babe banyura mu rihumye inzego zibishinzwe binjire muri stade.

Ni muri urwo rwego Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abafana 15 bakekwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano by’uko bipimishije Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi.

Ati “Abantu bakwiye kubireka, twarabivuze mbere ko ubwo hafunguwe ibikorwa bizajya byitabirwa n’abantu bipimishije, hari abagiye guhimba ibyo byangombwa, none ibyo twavugaga birasohoye. Nibabyirinde naho ubundi bari gukora ibyaha.

CP Kabera yavuze ko aba bafashwe bagiye gukorwaho iperereza hanyuma dosiye yabo igashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Polisi yataye muri yombi abafana 15 bari bitabiriye umukino wa APR FC na Rayon Sports
Ni umukio wari witabiriwe n'abafana benshi
Buri wese witabiriye uyu mukino yasabwaga kuba yaripimishije Covid-19 mu masaha 72

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .