Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, hateganyijwe imikino y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports igomba kwakirwa n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu gushyigikira ikipe, abakunzi ba Rayon Sports bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium nk’ibisanzwe kugira ngo bagendere hamwe bajye kuyiba inyuma itongera gutakaza amanota.
Umuyobozi w’Amatsinda y’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu, Nshimiyimana Emmanuel ’Matic’, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko bajyanywe no gukosora amakosa yakozwe ubuheruka.
Ati “Ubushize twatsinzwe na Mukura VS kuko ni ikipe ikunda guhagarika amakipe. Hari ibihe bibi Rayon Sports iturutsemo, yadufatiranye n’umunaniro ariko ubu turiteguye neza.”
“Ibyo bihe kandi twabivuyemo tukiri aba mbere, ubuyobozi, ikipe n’abafana, tugiye gukora ibishoboka byose intsinzi ikaboneka ku kabi n’akeza.”
Kugeza ubu Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 40, ikurikiwe na APR FC ifite 37.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!