Yevgeniy Fedorov yabaye Umunya-Kazakhstan wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kazakhstan Yevgeniy Fedorov w’imyaka 20, yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 kahagurukiye i Kigali kerekeza i Rwamagana, kagasorezwa Kimironko, ni nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59 ku ntera y’ibilometero 114.4.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryatangiye kuri iki Cyumweru, ni irya kabiri riri ku rwego rwa 2.1. Ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Abakinnyi bakigera mu cyanya cy’inganda ahatangiriye kubarwa ibihe, Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite, Hakizimana Seth wa SACA na Yevgeniy Fedorov wa Vino-Stana Motors, bahise bacika bagenzi babo, maze bayobora isiganwa.

Bageze mu bilometero icyenda, Hakizimana Seth yasimbuwe n’Umunya-Mongolia, Maral-Erdene Batmunkh ukinira Terengganu, afatanya na Uhiriwe Byiza Renus na Federov, bayoboye isiganwa kugeza mu bilometero 40, aho bari basize igikundi cy’abakinnyi bari bakurikiye ibihe bingana n’iminota itandatu n’amasegonda 55.

Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite, witwaye neza kugeza ubwo abakinnyi bagera i Rwamagana, akabona amanota yose yatanzwe ku musozi wa Ntunga haba mu kugenda no mu kugaruka, yasizwe na bagenzi be bageze mu Kabuga, isiganwa riyoborwa na Fedorov wenyine.

Uyu Munya-Kazakhstan ni we wageze bwa mbere Kimironko, aho yari yashyizemo umunota umwe hagati ye n’aba bakinnyi babiri bari bamukurikiye mu gihe yasigaga igikundi cy’abandi bakinnyi benshi ibihe bingana n’umunota umwe n’amasegonda 58, cyari kiyobowe na Mugisha Samuel.

Fedorov yakomeje kuyobora isiganwa ubwo bazengurukaga mu cyanya cy’inganda , yongera kugera Kimironko ari imbere, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59, asize Umunya-Erythrée Mulueberhan Henok amasegonda 15 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Hailu Biniam wa Nippo Delko Provence wasizwe amasegonda 18.

Umunyarwada waje hafi yabaye Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite, wasizwe amasegonda 21.

Yevgeniy Fedorov ni we mukinnyi ukomoka muri Kazakhstan, wegukanye agace muri Tour du Rwanda kuva mu 2009 ubwo yabaga mpuzamahanga.

Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Mbere, aho abakinnyi bazahaguruka saa yine (10:00) mu Mujyi wa Kigali kuri MIC, berekeze i Huye ku ntera y’ibilometero 120.5 mu gace ka kabiri k’isiganwa.

Abakinnyi batanu ba mbere mu isiganwa n’abandi Banyarwanda baje hafi

  • 1. Yevgeniy Fedorov (Vino Astana Motors), 2h44’59’’
  • 2. Mulueberhan Henok (Erythrée), 2h44’59’’+ 15’’
  • 3. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence), 2h44’59’’ + 18’’
  • 4. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc.Tsg Cycling), 2h44’59’’ + 20’’
  • 5. Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 2h45’20’’ + 21’’
  • 8. Areruya Joseph (Rwanda) 2h45’25’’ +26’’
  • 13. Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) 2h45’28’’ 29’’
  • 20. Manizabayo Eric (Benediction Ignite) 2h45’28’’ +29’’

Uko abakinnyi bahembwe

  • Umukinnyi wegukanye agace ka mbere: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uhiga abandi mu kurira imisozi: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi uhiga abandi mu kuvuduka: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi ukiri muto mwiza: Federov Yevgeniy (Vino Astana Motors)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guhatana: Uhiriwe Byiza Rénus (Benediction Ignite)
  • Umunyafurika mwiza: Henok Mulueberhan (Erythrea, Nippo Delko Marseille)
  • Umunyarwanda mwiza: Byukusenge Patrick (Benediction Ignite)
  • Ikipe nziza: Erythrée.
Abakozi ba Cogebanque bari babukereye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2020
Team Rwanda iri mu makipe yitezwe nubwo itahiriwe n'umunsi wa mbere
Umutoza wa Team Rwanda, Sterling Magnell
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu magare, bwatangirijwe muri Tour du Rwanda
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Murenzi Abdallah uyobora Ferwacy, bafata ifoto hamwe n'abakinnyi mbere y'isiganwa
Abakinnyi babanje gukora intera ntoya mbere y'uko hatangira kubarwa ibihe
Abakinnyi basiganwa mu gikundi kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
Umunya-Estonia, Rein Taaramäe, asaba amazi mu modoka y'ikipe ye Direct Energie
Indege ya SKOL yafataga amashusho y'isiganwa
Pim Lighthart wa Direct Energie aherezwa amazwi n'abo mu ikipe ye
Uhiriwe Byiza Renus yagiye anyuzamo akayobora isiganwa
Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe ya Benediction Ignite y'i Rubavu, iri gukina Tour du Rwanda
Benshi bishimiye kubona abakinnyi bakina Tour du Rwanda- Fedorov, Maral-Erdene Batmunkh na Uhiriwe Byiza Renus bayoboye isiganwa
Abakinnyi bagenda berekwa ibihe barusha cyangwa barushwa n'abari imbere
Jose Manuel Diaz wa Delko Provence yasoje isiganwa, agaragaza umunaniro
Yevgeniy Fedorov yabaye Umunya-Kazakhstan wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda anambikwa umwambaro w'umuhondo
Yevgeniy Fedorov yabaye kandi umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka, ahabwa umwambaro wa Cogebanque
Abasiganwa mu muhanda ugana i Rwamagana mu Burasirazuba
IGIHE ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2020
Umukinnyi wahize abandi mu guhatana yabaye Uhiriwe Byiza Rénus
Umunyafurika mwiza yabaye Henok Mulueberhan
Byukusenge Patrick yahembwe nk'Umunyarwanda witwaye neza
Ikipe ya Erythrée yahembwe nk'iyahize ayandi
Abakozi ba Cogebanque bafata ifoto nyuma y'isozwa ry'agace ka mbere
Abatari bake bitabiriye ibitaramo byabareye ahasorejwe aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .