Uyu mugore w’Umuholandi, yari amaze imyaka akora nk’Umuyobozi wa Siporo mu ikipe ye ya SD Worx-Protime, yazanye mu Rwanda na Koos Moerenhout utoza ikipe y’igihugu y’abagabo b’Abaholandi, na Wilbert Broekhuizen usanzwe ari Umuyobozi wa tekinike wa federasiyo y’u Buholandi mu magare.
Laurens ten Dam usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore we ntabwo ari i Kigali aho abo bandi bari kwiga imihanda izakinirwamo Shampiyona y’Isi ya 2025.
Van der Breggen watwaye Shampiyona y’Isi y’amagare ubugira kabiri yari yarahagaritse gukina mu mwaka wa 2021 gusa uyu mwaka akaba yaratangaje ko agiye kugaruka mu muhanda, akazanakina Shampiyona y’Isi i Kigali.
Uyu muholandikazi amaze kwegukana intsinzi zirenga 62 mu marushanwa akomeye, harimo Shampiyona y’Isi yo mu muhanda ya 2018, ndetse na Shampiyona y’Isi yo mu muhanda no gusiganwa ku bihe ya 2020.
Uyu kandi yegukanye irushanwa ryo gusiganwa mu muhanda mu mikino Olimpike ya Rio 2016, atwara Giro Donnes ubugira kane, ubugira karindwi atwara La Flèche Wallonne mu gihe yatwaye n’andi marushanwa menshi nka Tour of Flanders, Strade Bianche, Liège-Bastogne-Liège, na Amstel Gold Race.
Inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 ni yo izakinwa muri Shampiyona y’Isi y’uyu mukino izabera i Kigali umwaka utaha, ikaba ari ubwa mbere izaba ikiniwe ku mugabane wa Afurika mu myaka 103 iyi mikino imaze ikinwa.
Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!