Ku wa 2 Nzeri nibwo UCI ishinzwe umukino w’amagare ku Isi, yatangaje ko Shampiyona y’Isi ya 2020 izabera mu Mujyi wa Imola hagati ya tariki ya 24 n’iya 27 Nzeri uyu mwaka.
Izindi mpinduka z’ingenzi zabayeho ni uko irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi bakuru gusa [Elite] mu bagabo n’abagore mu gihe iby’ibiciro by’abatarengeje imyaka 23 n’ingimbi byo bitazakina uyu mwaka.
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri FERWACY, Nkuranga Alphonse, yabwiye IGIHE ko umwanzuro ku bakinnyi bazaserukira u Rwanda uzafatwa mu cyumweru gitaha.
Ati “Icya mbere ni uko imyitozo y’abakinnyi itigeze ihagarara nubwo wenda itakorewe hamwe kubera ibihe turimo, ariko buri wese yakomeje imyitozo ku giti cye agendeye kuri gahunda y’umutoza.”
“Icyemezo cy’abagomba kwitabira dukurikije ibyiciro bisigaye ni umwanzuro tugomba gufata bitarenze icyumweru gitaha nabyo kandi bizagendera ku mabwiriza y’igihugu cyacu ku bijyanye n’amakipe agomba kwitabira amarushanwa. Ibikorwa byose turacyagendera ku mabwiriza duhabwa n’inzego z’igihugu.”
Ku bijyanye no kuba abakinnyi batoranywa ngo baserukire u Rwanda, bagorwa no kubona ibyangombwa [visa] byo kujya mu Butaliyani muri ibi bihe bya Covid-19, Nkuranga Alphonse yavuze ko nabyo biri mu bizasuzuma mu nama iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ati “Ibyo byose ni ibintu tuzarebaho, kuba hagaragajwe ahazabera Shampiyona y’Isi ni kimwe, ariko noneho no kuyitabira hazazamo izo ngingo zose. Tuzareba amabwiriza y’igihugu kizaberamo irushanwa uko ameze, turebe ayacu hano mu Rwanda ameze ate? Noneho turebe n’abakinnyi tuzohereza bahagaze gute?”
Nubwo hagiye gushira amezi atatu kunyonga igare biri muri siporo zimwe zakomorewe ngo zisubukure imyitozo, nta marushanwa aremerwa mu Rwanda kuva muri Werurwe ubwo hageraga icyorezo cya Coronavirus.
Hari amakuru avuga ko ku wa Kabiri muri Minisiteri ya Siporo habaye inama igamije kureba uburyo izindi siporo zakwemererwa gusubukura muri uku kwezi ndetse hagatangira kwitegurwa amarushanwa atandukanye.
Uyu mwaka, u Rwanda rushobora guhagararirwa na Mugisha Moïse na Areruya Joseph nyuma y’uko kapiteni wa Team Rwanda; Mugisha Samuel yerekeje mu ikipe ye nshya mu Bufaransa.
Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric bagombaga gukina mu batarengeje imyaka 23 ndetse na Muhoza Eric na Tuyizere Etienne bari gukina mu cyiciro cy’ingimbi, ntibazitabira kuko ibyiciro byabo byakuweho.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza.
Mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), Mugisha Moïse na Mugisha Samuel ntibasoje isiganwa mu gihe mu ngimbi, Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 naho Habimana Jean Eric ntiyasoza.



TANGA IGITEKEREZO