Umuyobozi Mukuru wa UCI yasuye Ikigo cy’Amagare i Musanze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, baganira ku iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Lanaya yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu ruzinduko rugamije kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare izaba mu 2025.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo u Rwanda rwatanze ibisabwa byose, rusaba ko rwazakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera muri Afurika, rukaba ruhanganye na Maroc.

Uretse kureba aho u Rwanda rugeze imyiteguro mu rugendo rwo kwakira Shampiyona y’Isi, uyu Muyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya, yavuze ko yaje no guhagararira Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi muri Tour du Rwanda 2020, aho biteganyijwe ko azareba agace ka nyuma k’iri siganwa ryo ku rwego rwa 2.1, rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe.

Ku bijyanye n’aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro, Amina Lanaya, yashimye aho bigeze, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu gifite imihanda myiza kandi ko n’Abanyarwanda bakunda cyane umukino w’amagare.

Nyuma yo kwakirwa na Guverineri Gatabazi, Amina Lanaya yasuye kandi Ikigo gitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.

Guverineri Gatabazi yabwiye IGIHE ko ibiganiro bagiranye byagarutse no ku kuba Ikigo cy’Amagare cya Musanze cyaba mpuzamahanga.

Ati “Twaganiriye ku bijyanye n’uko Musanze yaba ikigo cy’icyitegererezo mu karere nk’uko nari narabiganiriye na President wa UCI ubwo yadusuraga na we. Yambwiye ko nubwo icyemezo kitarafatwa ariko u Rwanda arirwo ruzagira ikigo cya EAC.”

Amina Lanaya yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri, Perezida wa UCI David Lappartient na we ahageze muri Kanama 2018.

Lanaya yasuye kandi Centre Culturel Ibyiwacu iherereye mu Kinigi, aho yasobanuriwe ibijyanye n’umuco Nyarwanda wo hambere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yakiriye Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2020
Uhereye ibumoso ni: Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya, Guverineri Gatabazi na Visi Perezida wa mbere wa Ferwacy, Mukazibera Agnes
Amina Lanaya yasuye ikigo cy'amagare cya Musanze giherereye mu Murenge wa Nyange
Habarurema Roben (ubanza ibumoso) Umuyobozi w'ikigo Nyafurika giteza imbere umukino w'amagare kiri i Musanze
Guverineri Gatabazi ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya umwambaro wa Team Rwanda
Umuyobozi wa Ferwacy, Murenzi Abdallah n'Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya mu kigo cy'Umuco cya Ibyiwacu Cultural Center
Amina Lanaya yiga gusya nka kimwe mu bigize umuco Nyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya, yahetswe mu ngobyi ya kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .