Amakipe y’ibihugu atandukanye yatangiye gutegura abakinnyi azifashisha muri Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 na 28 Nzeri 2025, aho izakinwamo ibyiciro birimo iby’abagabo, abagore n’abakiri bato.
Vingegaard w’imyaka 28 ntabwo arahagararira Ikipe y’Igihugu nkuru ya Denmark by’umwihariko muri Shampiyona y’Isi. Umutoza mushya wayo, Michael Mørkøv, akaba yashimangiye ko uyu mugabo azitabira iya 2025.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Denmark cya, B.T, Mørkøv, yavuze ko akazi gakomeye ari ukumvisha Vingegaard ko yamufasha muri Shampiyona y’Isi kandi bamaze kubiha umurongo.
Yagize ati “Akazi ka mbere nari mfite mu ntangiriro ni ukuganira na Jonas. Ubutumwa ni uko yiteguye guhatana muri Shampiyona y’Isi kandi gahunda afite igaragaza ko ari kubikoraho. Iyo ni ingingo ya mbere, ubundi ni ugukomeza kuvugana.”
"Ukuri ni uko uko amarushanwa aha agaciro cyane ari ayo mu ikipe ye ya Visma, hakabona kujyaho Ikipe y’Igihugu. Ibyo tugomba kubyemera. Numva ko kandi ibyo yagakwiye kuba yegukana byinshi yabitwaye, ariko hari ibyo agikeneye. Ntabwo arahagararira Denmark.”
Mørkøv yakomeje avuga ko ari we mukinnyi ushobora kuzahangana n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, wamaze kwerekana ko imikino yo mu misozi ari ndakorwaho.
Ati “Nifuza kumugira mu ikipe mbereye umutoza, byaba ari ibintu bidasanzwe muri Shampiyona y’Isi, ni umukinnyi udasanzwe nubwo hazaba hari uwatwaye iri siganwa riheruka. Ni we wenyine ushobora kumuhagarika [Tadej Pogačar].”
Si Pogačar gusa bazahangana kuko na Van der Breggen watwaye Shampiyona y’Isi y’amagare inshuro ebyiri, yamaze kugaragaza ko azaba ari i Kigali ashaka kongera kuyitwara.
Vingegaard yahanganye na Pogačar yegukana Tour de France mu 2022 na 2023, mu mwaka ushize agira impanuka yamuvunnye urutugu igakoma mu nkokora ibihe bye byiza.
Aba bose biteguye Inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 ikaba ari ubwa mbere izaba ikiniwe ku Mugabane wa Afurika mu myaka 103 iyi mikino imaze ikinwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!