Mu ugushyingo 2017, Muhabwampundu Esther wari ufite imyaka 21 yari mu mwiherero mu Kigo cy’Amagare cya Africa Rising Cycling Center ubwo we na mugenzi we, Ingabire Béatha, biteguraga kuzasohokera igihugu muri Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare ya 2018.
Muhabwampundu yakoze impanuka ari mu myitozo, yitaba Imana nyuma yo kugonga imodoka ubwo yaburaga uko agenzura igare (control) ku musozi wa Buranga.
Abinyujije kuri Twitter, umuvandimwe we witwa Rachel, yandikiye Perezida Kagame asaba kurenganurwa kuko nta mpozamarira bigeze bahabwa ku rupfu rwa Muhabwampundu.
Ati ”Nyakubahwa Paul Kagame, ndasaba ko mwandenganura ku kibazo cya murumuna wanjye waguye mu mpanuka y’imodoka tariki 23/11/2017 ari mu mukino w’amagare mu Karere ka Musanze, akaba yari mu ikipe ya LES AMIS SPORTIF RWAMAGANA, kuva yitaba Imana ikipe yakiniraga nta mpozamarira yigeze iduha.”
Uyu muvandimwe wa Muhabwampundu, yakomeje avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntahabwe igisubizo.
Ati “Nagejeje ikibazo cyanjye kuri Meya w’Akarere ka Rwamagana, nkigeza kuri Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu muhanda, nkigeza kuri Minisitiri Busingye Johnston [Minisitiri w’Ubutabera] n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bose nta n’umwe ushaka kundeganura. Nyakubahwa Paul Kagame mubyeyi wacu nasabaga ko mwamfasha nkahabwa ubutabera bwa murumuna wanjye. “
Nagejeje ikibazo cyanjye kuri mayor @RwamaganaDistr, nkigeza kuri @Rwandapolice ishami ryo mumuhanda, nkigeza @BusingyeJohns, @ProsecutionRw, bose ntanumwe ushaka kudeganura, Nyakubahwa @PaulKagame mubyeyi wacu nasabaga komwafasha nkahabwa ubutabera bwa murumuna wanjye. murakoze
— [email protected] (@Rachel373360987) August 24, 2020
Polisi y’u Rwanda yavuze ko “ Iki kibazo kirimo gukurikiranwa mu nzego z’ubutabera.”
Umuyobozi wa Les Amis Sportifs, Kagwiza Youssuf, yabwiye IGIHE ko ubwo Muhabwampundu Esther yitabaga Imana bifatanyije n’umuryango we ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryawuhaye impozamarira ya miliyoni 1.5 Frw.
Ati “Umukinnyi yitabye Imana ubwo yari mu mwiherero yitegura guhagararira igihugu, natwe twaratabaye hamwe n’umuryango we kuko yari umwana wacu urebye ntacyo tutakoze. FERWACY yahawe umuryango we impozamarira ya miliyoni 1.5 Frw.”
Muhabwampundu Esther yari umwe mu bakinnyi b’abakobwa batanga icyizere mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO