Furrer w’imyaka 18, yaguye ubwo yari mu isiganwa ryo mu muhanda ku wa Kane, aho yahise ajyanwa na kajugujugu ku bitaro kugira ngo yitabweho.
Imvura nyinshi yaguye haba isiganwa i Zurich ku wa Kane, yatumye imihanda inyerera ndetse benshi mu bakinnyi baragwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Umuyobozi wa Siporo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), Peter van den Abeele, yavuze ko nta makuru menshi batangaza ku byabaye kuko hakiri gukorwa iperereza.
Mu muhango wo gutanga imidali wabaye ku wa Gatanu, imiziki n’indirimbo zubahiriza ibihugu ntibyacuranzwe mu gihe amabendera yururukijwe kugeza hagati.
Hafashwe kandi umunota wo guha icyubahiro Furrer, hanasomwa ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!