Uhiriwe na Habimana Jean Eric ntibahiriwe n’isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nzeri 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Uhiriwe Byiza Renus na mugenzi we Habimana Jean Eric bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Yorkshire mu Bwongereza mu cyiciro cy’abakiri bato ntibahiriwe n’isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Kane.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 148 basiganwa mu muhanda (Road Race) aho bahagurukiye mu gace ka Richmond berekeza i Harrogate.

Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 53.

Habimana Jean Eric ntiyasoje iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 120, hagasoza 72 gusa.

Aba bakinnyi bombi bari bahagarariye u Rwanda mu ngimbi, ntiborohewe uyu munsi kuko buri umwe yaguye ubwo bari mu isiganwa hagati.

Simmons Quinn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye iri siganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 34 n’amasegonda ane, akurikirwa n’Umutaliyani Martinelli Alessio yasize amasegonda 54.

U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byakinnye uyu munsi mu cyiciro cy’abakiri bato.

Mugisha Moïse na Mugisha Samuel na bo bahagarariye u Rwanda muri iyi Shampiyona y’Isi, bo bazakina ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2019 mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Habimana Jean Eric ntiyasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka
Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa 45 muri Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Yorkshire mu Bwongereza
Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus ntiborohewe n'isiganwa bakoze kuri uyu wa Kane muri Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera mu Bwongereza
Alessio Martinelli watwaye umudali wa Feza, Quinn Simmons watwaye uwa Zahabu na Magnus Sheffield watwaye uw'Umuringa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .