Uhiriwe Byiza Renus yabonye ikipe nshya muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus wakiniraga Benediction Ignite y’i Rubavu, yabonye ikipe nshya ya NTT Pro Cycling yo muri Afurika y’Epfo.

Uhiriwe Byiza Renus w’imyaka 19 ni umwe mu bakinnyi batanu bashya bashyizwe mu ikipe ya NTT Pro Cycling y’abatarengeje imyaka 23, mu 2021 izasiganwa yitwa Team Qhubeka.

Uyu mukinnyi wegukanye Rwanda Cycling Cup ya 2019, yatoranyijwe hamwe na Ghebrehiwet Birhane wo muri Eritrea ndetse n’Abatalitani batatu Antonio Puppio, Kevin Bonaldo na Luca Coati.

Uwihirwe Byiza Renus watwaye Shampiyona y’u Rwanda ya 2018 mu gusiganwa n’ibihe, yegukanye kandi umudali wa zahabu muri Shampiyona ya Afurika yabereye muri Ethiopia mu 2019 mu cyiciro cy’ingimbi.

NTT Pro Cycling yerekejemo yahoze yitwa MTN Cycling, MTN Qhubeka na Team Dimension Data, yakinnyemo Abanyarwanda batandukanye barimo Niyonshuti Adrien, Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Mugisha Samuel na Areruya Joseph.

Uhiriwe Byiza Renus yabonye ikipe nshya ya NTT Pro Cycling yo muri Afurika y’Epfo
Ni we kandi ubitse igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Rwanda Cycling Cup 2019
Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Shampiyona ya Afurika ya 2019 mu ngimbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .