Uhiriwe Byiza Renus arahabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2019 izasorezwa i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 azasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza hakinwa isiganwa rya nyuma rizakinirwa mu mihanda ya Rwamagana rigasorezwa muri Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Isiganwa rya munani ari naryo rya nyuma rya Rwanda Cycling Cup 2019 iterwa inkunga na Cogebanque n’Uruganda rw’Ibinyobwa rwa Skol, rizakoresha inzira ijya gusa n’iy’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2020.

Rizatangira saa 09:00 ku bagore mu gihe ingimbi n’abagabo bakuru bazahaguruka nyuma y’iminota 10. Bazakoresha inzira ya Kimironko – Zindiro – Economic Zone – Mulindi – Kabuga – Rugende – Nyagasambu – Musha – Ntunga- Rwamagana – Ntunga – Musha – Nyagasambu – Rugende – Kabuga – Mulindi – Kigali Parents School – Kimironko.

Abagore nibagaruka Kimironko bazaba basoje nyuma yo gukora ibilometero 100.6 mu gihe ingimbi zizazenguruka inshuro imwe intera ya Kimironko – Zindiro – Economic Zone - Kigali Parents School – Kimironko, zikore intera yose hamwe ingana n’ibilometero 113.4.

Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, bo bazazenguruka iyi ntera inshuro ebyiri, basoze nyuma yo gukora ibilometero 126.8.

Kugeza ubu hamaze kuba amasiganwa arindwi uyu mwaka, aho irya mbere ryabereye i Musanze ‘Northern Challenge’ ryegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Excel Energy, kuri ubu utakiri mu Rwanda, muri Nyakanga 2019.

Nkurunziza Yves wa Benediction Excel Energy yatwaye Tour de Kigali muri Kanama, Mugisha Moïse wa Skol Fly Cycling Club atwara Rwamagana Circuit mu gihe Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na we wa Benediction yatwaye Kivu Race, amasiganwa yombi yakinwe muri Nzeri.

Mugisha Samuel yegukanye Criterium Byemayire Lambert i Huye mu Ukwakira, Uhiriwe Byiza Rénus wa Benediction yegukana Muhanga Circuit mu ntangiriro z’ukwezi gushize mu gihe Munyaneza Didier ‘Mbappé’ yatwaye Farmers Circuit yakiniwe i Musanze mu mpera z’ukwezi gushize.

Nyuma y’aya masiganwa, Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Excel Energy arahabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2019 kuko kuri ubu ayoboye urutonde n’amanota 132, aho akurikiwe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs n’amanota 116 mu gihe Uwiduhaye wa Nyabihu Cycling Team afite amanota 95 ku mwanya wa gatatu.

Mu bagore, Ingabire Diane wa Benediction Club ayoboye n’amanota 54, aho ahataniye umwanya wa mbere na mugenzi we, Nzayisenga Valentine ufite 52 naho Mukashema Josiane afite 46 ku mwanya wa gatatu.

Mu ngimbi, Hategekimana Jean Bosco wa Les Amis Sportifs ayoboye n’amanota 45, akurikiwe na Bikorimana Elysée wa Benediction Club unganya amanota 39 na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs.

Amakipe 11 azahatana muri iri siganwa rya nyuma rya Rwanda Cycling Cup 2019 ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club For All, Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Ciine Elmay na Bugesera Cycling Club.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’Igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup 2019 irasozwa mu mpera z'icyumweru hakinwa isiganwa rya nyuma
Uhiriwe Byiza Renus arahabwa amahirwe yo kwegukana Rwanda Cycling Cup 2019 mu bagabo
Ingabire Diane arayoboye mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .