Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, wari umunsi wa gatatu wa Rwanda Junior Tour 2024 aho abakinnyi bayitabiriye bahagurutse i Rwamagana berekeza kuri BK Arena ku ntera y’ibilometero 80.
Ufitimana Shadrack wa Les Amis Sportifs, yahagurutse yambaye umwambaro w’umuhondo aho yarushaga amasegonda 13 Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club.
Abandi bahabwaga amahiwe ni Ruhumuriza Aimé wa Cycling Club for All y’i Huye warushwaga amasegonda 13 na Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club warushwaga amasegonda 19.
Nshimiyimana Phocas yegukanye Agace ka Gatatu nyuma yo gutanga abandi gukoza ipine ku murongo wari kuri BK Arena aho yakoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 46.
Abakinnyi umunani barimo Ruhumuriza Aimé, Nizeyimana Fiacre, Ufitimana Shadrack, Twagirayezu Didier, Niyongira Vianney, Byusa Pacifique, Niyonkuru Yassin na Niyonkuru Asman bakoresheje ibihe bimwe n’uwabaye uwa mbere mu gihe Natanziki William wa Kayonza Cycling Club yarushijwe amasegonda ane, aba uwa 10.
Nshimiyimana ni we wari wegukanye Agace ka Mbere ubwo berekezaga i Rwamagana ku wa Kane.
Irushanwa ryegukanywe na Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sportifs, wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo kubera amasegonda 13 yashyizemo ku wa Gatanu ubwo abakinnyi basiganwa n’igihe buri wese ku giti.
Abakinnyi ba mbere bakoresheje ibihe bimwe mu Gace ka Mbere n’aka Gatatu, twombi twegukanywe na Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club, we wasoreje ku mwanya wa kane inyuma ya Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club na Ruhumuriza Aimé wa Cycling Club for All y’i Huye.
Mu bakinnyi 43 batangiye iri rushanwa, 40 ni bo bakinnye uduce twose uko ari dutatu baradusoza.
Umuhungu wa Ruhumuriza Abraham, Ruhumuriza Aimé ni we wabaye umukinnyi wahize abandi ahazamuka aho yasozanyije amanota 11, akurikiwe na Niyongira Vianney wagize amanota atanu.
Umukinnyi mwiza ahatambika yabaye Nizeyimana Fiacre wa Benediction Club aho yagize amanota 21, akurikirwa na Nshimiyimana Phocas wagize 12.
Iri rushanwa ryatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) nyuma y’umwaka haba amasiganwa y’abana ya “Rwanda Youth Racing Cup”, hagamijwe gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akorwa iminsi irenze umwe.
Rwanda Junior Tour yakinwe iminsi itatu ku nshuro yayo ya mbere, byitezwe ko izakura ikamera nka Tour de l’Avenir, isiganwa rikinwa n’abari munsi y’imyaka 23 rivamo ibihangange mu mukino w’amagare ku Isi.
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange:
- Ufitimana Shadrack (Les Amis Sportifs) 4:23:04
- Twagirayezu Didier (Kayonza Cycling Club) +13
- Ruhumuriza Aimé (Cycling Club for All) +13
- Nshimiyimana Phocas (Benediction Club) +19
- Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs) +29
- Niyongira Vianney (Nyabihu Cycling Team) 4:23:33
- Nizeyimana Fiacre (Benediction Club) +46
- Niyonkuru Asman (Kayonza Cycling Club) +1:06
- Natanziki William (Kayonza Cycling Club) +1:07
- Niyonkuru Yassin (Les Amis Sportifs) +1:17
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!