Umunsi wa kabiri w’iri rushanwa ryahuje abahungu bari hagati y’imyaka 17 na 19, wakiniwe i Rwamahana guhera saa Yine za mu gitondo, aho buri mukinnyi yahagurukaga wenyine, hakina 43 bitabiriye kuva ku munsi wa mbere.
Ufitimana yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 10 n’amasegonda 52. Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Generation yabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda 12 mu gihe Ruhumuriza Aimé wa Cycling Club for All y’i Huye, yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 13.
Uyu mukinnyi wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, wari ushyigikiwe cyane na benshi kuko yakiniraga mu rugo, ni we wahise wambara umwambaro w’umuhondo nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 12 hagati ye n’uwamukiriye kuri uyu wa Gatanu.
Kuba ku wa Kane, abakinnyi icyenda ba mbere, na Ufitimana arimo, barakoresheje ibihe bimwe, byatumye batatu ba mbere bagenwa n’umusaruro wo kuri uyu wa Gatanu mu gihe Nshimiyimana Phocas wambaye umwambaro w’umuhondo ku wa Kane, yageze ku mwanya wa kane arushwa amasegonda 19.
Agace ka Gatatu, ari na ko ka nyuma, kazakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, aho abakinnyi bazakora intera y’ibilometero 79,5 bava i Rwamagana bagasoreza kuri BK Arena.
Ufitinema yegukanye kandi ‘Criterium’ yakiniwe i Rwamagana
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Ufitimana Shadrack yegukanye "Criterium" yakinwe abakinnyi bazenguruka intera ya kilometero 1,2 inshuro 25 mu Mujyi wa Rwamagana.
Muri iri siganwa, iyo umukinnyi uyoboye isiganwa agufasha, uhita uvamo. Ufitimana yatsinze amaze gukoresha iminota 45 n’amasegonda 23, arusha amasegonda 12 Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Gérard Cycling Club wanganyije ibihe na Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs.
Abakinnyi 12 muri 31 ni bo babashije kuzenguruka inshuro 25 mu gihe 16 bakoze 24 naho babiri bakora 23.
Uko abakobwa bitwaye muri "Criterium" ya #RwandaJuniorTour:
Nubwo Rwanda Junior Tour iri gukinwa n’abahungu, n’abakobwa bahawe umwanya wo gukina dore ko ibyiciro byombi bisanzwe bihurira muri ‘Rwanda Youth Racing Cup’ imaze umwaka uba.
Byukusenge Marthe wakoresheje iminota 59 n’amasegonda atanu, yegukanye iri rushanwa ryabereye i Rwamagana mu bakobwa batarengeje imyaka 23, akurikirwa na Ingabire Domina na Uwera Aline, bose bakinana muri Bugesera Cycling Club.
Mu batarengeje imyaka 19, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Team akoresheje iminota 59 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Club na Nyirukwizerwa Clémentine.
Mu batarengeje imyaka 17, hatsinze Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team akoresheje iminota 59 n’amasegonda umunani, akurikirwa na Ishimwe Cynthia na Nyiribambwe Akielyne bakinira Bugesera Cycling Club.
Ibyiciro byose byazengurutse intera ya kilometero 1,2 inshuro 25, abafatiwe hagati mu isiganwa bakavamo. Muri rusange, iyi "Criterium" yitabiriwe n’abakobwa 27.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!