Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
Iyi izabimburirwa no gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abagore ahazaba harimo utuzamuko twa metero 680 mu bagabo na metero 460 mu bagore.
Gusiganwa n’ibihe ni byo bizakomeza gukinwa mu minsi ine ya mbere bisozwe ku wa Gatatu ubwo amakipe avanze abagabo n’abagore azaba asiganwa n’ibihe.
Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka (Circuit) mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1 aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.
Mu bagabo basiganwa ku muhanda, birumvikana ko mu nzira bazacamo harimo akazamuko ko kwa Mutwe kazwi nka Mur de Kigali no kuzamuka umusozi wa Mont Kigali.
Ni mu nzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 aho abasiganwa bazatangira Saa 9:20 basoze Saa Kumi na Mirongo itatu n’itanu.
Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye
Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680
Ku wa Mbere tariki 22 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagore U23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 22,6 - harimo akazamuko ka metero 350
- Gusiganwa n’ibihe ku Bagabo U 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 - harimo akazamuko metero 460
Ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe: Abagore Junior: 18,3 Km - Akazamuko:225m
- Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Abagabo Junior: km 22,6 -Akazamuko Metero 350
Ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Kilometero 42, 4 - Akazamuko ka Metero 740
Ku wa Kane tariki 25 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda: Abagore U 23; Kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3: Akazamuko metero 2435
Ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda: Abagabo Junior Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119, 3; Akazamuko ka metero 2435
- Gusiganwa mu muhanda: Abagabo U 23 ko kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko Metero 3,350
Ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda Abagore Junior: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 74 harimo akazamuko ka Metero 1520
- Gusiganwa mu muhanda Abagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera ya kilometero 164,6 harimo akazamuko ka Metero 3350
Ku Cyumweru Tariki 28 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe, kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera ya kilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!