00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubworozi bw’ingurube yabukuyemo inzu ya miliyoni 20 Frw: Igice cy’ubuzima utamenye kuri Areruya Joseph (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Abanyarwanda baca umugani ngo igiti uzota ugitera ukiri muto, abandi bati iminsi ntisa ariko isiga ibisa.

Abashaka gutebya bo bagashimangira ko isi nikonsa uzonka vuba, cyane ko ejo hazaza hazwi na Rurema. Aho ni ho hazira kwiteganyiriza no gutekereza kure.

Abakinnyi ni bamwe mu bantu bakunda kugarukwaho ko bakora ku mafaranga menshi ariko rimwe na rimwe ugatungurwa no kubona nyuma yo guhagarika gukina, hari abo ubona bakennye cyangwa ubuzima bwarabahindukanye.

Ingero ni nyinshi haba mu Rwanda no mu mahanga ariko kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku watangiye gutekereza ku buzima bwe nyuma yo gukina.

Areruya Joseph ni izina rizwi cyane muri siporo y’u Rwanda, cyane mu mukino w’amagare yamamariyemo kubera ibigwi bikomeye yaryubatsemo.

Nyuma yo guhagarika gukina, uyu mugabo ahanze amaso ubworozi bwe yatangiye kera akiri umukinyi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Areruya yatangaje ko akunda ubworozi cyane ndetse agiye kurushaho kubushyiramo imbaraga.

Uyu mugabo yoroye ingurube 40, inkoko ndetse n’inka. Avuga ko ingurube yakuze neza iba ifite ibilo 200.

Ati "Natangiye ubworozi mbere ya COVID-19 kuko numva mbikunze kandi n’iyo ureba itungo rikura wumva bishimishije kandi bikinjiza n’amafaranga.”

Areruya avuga ko amafaranga yakuye muri ubu bworozi yayubatsemo inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

Ati “Amafaranga nakuyemo ni menshi kubera ko nubatsemo inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw, urumva ko ubworozi bubyara ayo mafaranga bwatunga umuntu.”

Ku rundi ruhande, Areruya arangamiye umwuga w’ubutoza aho yifuza ko ibyo azi yazabisigira abakiri bato.

Kuri ubu, uyu mugabo afite umushinga wo kuzubaka ikigo cy’igisha umukino w’amagare ariko wakomwe mu nkokora na COVID-19.

Mu kuwusobanura, avuga ko azatangira akorana n’abana b’i Kayonza, aho azajya abakoresha ikizamini agatoranya abana 50 bazitabwaho bakazavamo abakinnyi bakomeye.

Uyu mugabo uheruka kugirwa umutoza wungirije muri Java-Inovotec, yavuze ko afite inzozi zo kuzavamo umutoza ukomeye.

Ati “Mfite intego yo kuzaba Umutoza w’Ikipe y’Igihugu kuko numva mfite impano nshaka gufashisha abandi n’iyo yaba abana 100 gusa. Ubu mfite icyiciro cya mbere mu butoza, nifuza kugera ku cya gatatu ndetse nkazanatoza ku Mugabane w’i Burayi.”

Nk’umukinnyi, Areruya Joseph yanyuze mu makipe menshi arimo Les Amis Sportif, Dimension Data, Derico Marseille, Benediction na Java-Inovotec. Yegukanye Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amis Bongo, Tour de L’Espoir n’andi masiganwa menshi.

Inkuru bifitanye isano:Impamvu yo gusezera imburagihe n’icyakorwa ngo amagare asubire ku rwego rwiza: Areruya Joseph twaganiriye (Video)

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017
Areruya Joseph yakinnye no mu Bufaransa muri Delko Marseille Provence
Mu 2018, Areruya yabaye nimero ya mbere muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .