00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene buranuma muri Protouch Cycling Team ya Mugisha Moïse

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Ikipe y’Amagare ya Protouch Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo ntizitabira amarushanwa umwaka utaha wa 2023 kubera ikibazo cy’amikoro.

Iyi kipe iyoboye urutonde rw’amakipe yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika yahuye n’ikibazo cy’amikoro binyuze mu kubura abaterankunga.

Mu itangazo yashyize hanze, Protouch Cycling Team yatangaje ko izakomeza gufatanya n’abafite amakipe n’imishinga y’iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, haba mu Rwanda, Maroc na Angola, mu rwego rwo gushaka inzira ikwiye yo kuzamura uyu mukino.

Kuva Protouch Cycling Team yashingwa mu 2019 yitabiriye ndetse itwara uduce (etapes) mu masiganwa atandukanye arimo na Tour du Rwanda.

Nko muri uyu mwaka muri Tour du Rwanda 2022, Kent Main yatwaye agace karangiriye i Gicumbi naho Mugisha Moïse atwara aka nyuma kazengurutse mu Mujyi wa Kigali karangiriye ku i Rebero.

Iyi kipe kandi yatwaye amasiganwa muri Maroc, initabira andi marushanwa menshi ku migabane itandukanye ku Isi.

Protouch Cycling Team mu myaka ine imaze, yasinyishije abakinnyi 26 baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, u Rwanda, Érythrée, Uganda, Burkina Faso na Ethiopia.

Mu Banyarwanda bayinyuzemo harimo Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Habimana Jean Eric, Nzafashwanayo Jean Claude, Munyaneza Didier na Iradukunda Emmanuel.

Ikibazo cy’amikoro gikunze kwibasira amakipe y’umukino wo gusiganwa ku magare, dore ko isoko y’amafaranga yayo ava mu baterankunga amakipe yamamaza ku myambaro cyangwa n’izina ryayo rikayitirirwa.

Ikipe iyo ibuze umuterankunga wari uyifatiye runini kubera impamvu zitandukanye no gukomeza kubaho kwayo, biba bigerwa ku mashyi.

Mugisha Moïse wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022 akinira Protouch Cycling Team yo muri Afurika y'Epfo
Protouch Cycling Team ni ikipe iri mu zikomeye mu mukino w'amagare ku Mugabane wa Afurika ndetse yitabira amarushanwa atandukanye arimo na Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .