Ni irushanwa ryari ribereye kuri iki kibuga ku nshuro ya gatatu nyuma y’iryo muri Gashyantare na Mata. Ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu birimo kuva ku bari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bari munsi y’imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa.
Tuyipfukamire Faustin wakinaga ku giti cye yaryegukanye mu bahungu batarengeje imyaka 19 akoresheje imonota 59 n’amasegonda 13, ahigika abarimo Shema Jospin wa Muhazi Cycling Federation na Niyonkuru Yassin wa Les Amis Sportifs. Muri iki cyiciro, hashoje abahungu 14 muri 16 baritangiye.
Mu bakobwa, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Club wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 43, Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team, arushwa iminota itandatu.
Mu batarengeje imyaka 17 hitabiriye abahungu 18 barimo babiri batarishoje n’abakobwa 14 barimo umwe utagize amahirwe yo kurisoza, Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT na Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs bongera gutsinda nk’uko babigenje i Musanze .
Mu batengeje imyaka 15, hari hitabiriye abakobwa barindwi barimo umwe utarishoje n’abahungu 18, hatsinda Liza Jovahire na Intwari Reponse wa Cine Elmay.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Sano Francis wa Muhazi Cycling Generation nyuma yo gusiga abandi bahungu 17 mu gihe Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Cycling Team yahigitse abandi bakobwa batanu bakinanye muri iki cyiciro.
Mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 10 hatsinze Uwamahoro Françoise na Zaneti David wa Les Amis Sportifs.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
Buri uko abakinnyi bitabiriye, bahabwa amanota kugira ngo abagaragaza impano babashe gukurikiranwa.
Irushanwa ritaha riteganyijwe muri Nzeri, i Rwamagana mu gihe i Bugesera bazahasubira mu Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!