Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ryateguye isiganwa rya ‘Amahoro Criterium’, ryari rigamije gutegura Tour du Rwanda 2025, ari yo mpamvu hakoreshejwe umuhanda uzaba ugize Agace kabanza kayo.
Iyi kipe yitwaye neza ndetse Munyaneza Didier ‘Mbappe’ yegukana umwanya wa mbere, bagabana ibihembo begukanye, ndetse banarushaho kwitegura isiganwa mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Mbere, Mugisha Moïse wegukanye Agace kamwe muri Tour du Rwanda ya 2018, yagaragaje imbamutima ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Tour du Rwanda na yo turaje tuyishwanyaguze.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Munyaneza yavuze ko ubu gahunda ari ugukorera hamwe. Ati “Dukorera hamwe nk’ikipe, tukagabana amafaranga y’ibihembo, 50 kuri 50 nk’ikipe. Gukora nk’ikipe ni yo ntego y’abakinnyi b’amagare. Si njye, si wowe, buri gihe ni twebwe.”
Tour du Rwanda iteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 23 Gashyantare na tariki ya 2 Werurwe 2025, ikazaba iri kuba ku nshuro ya 17, hategurwa Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!