Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, ryatangijwe na Perezida Paul Kagame ari hamwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, ku wa 23 Gashyantare 2025. Kuri uwo munsi kandi abayobozi bombi baganiriye ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku rwa mbere rwa ‘World Tour’.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka yari ifite umwihariko wo kuba amezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Nzeri uyu mwaka.
Ibi byari byatumye abayitegura bayihuza n’iri rushanwa ry’Isi rizabera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho ‘Prologue’ yo ku munsi wa mbere n’Agace ka Karindwi, byombi byanyuze mu nzira zizifashishwa muri Nzeri. Mu bitabiriye isozwa ryaryo kandi harimo komiseri mukuru muri UCI.
Iminsi mike mbere y’uko Tour du Rwanda 2025 itangira, hari abari bafite impungenge z’umutekano muke kubera intambara yari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu wo mu Rwanda ahasorejwe Agace ka Gatatu hakanatangirira aka Kane kereje i Karongi.
Kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye by’u Rwanda, n’iri rushanwa ryagezwe imijugujugu hagamijwe kurikoma mu nkokora, Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team yo mu Bubiligi itangaza ko itazaryitabira ariko ntibyabujije ko andi makipe 14 arimo Lotto-Dstny Devo Team yo muri icyo gihugu yitabira ndetse irushanwa rikaba mu mutekano usesuye nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, ubwo ryari rigeze i Rubavu.
Ati “Umutekano ni wose, byagaragaye i Rubavu cyane aho abanyamahanga n’ibinyamakuru byose byo hanze byari byabigize ikibazo. Murabizi ko hari n’ikipe yavuyemo itanga impamvu y’umutekano ariko mwabonye ko nta kibazo, ejo twanatembereje abantu ku mupaka. Igihugu cyacu cyagaragaje ko ibyo cyavuze atari ibinyoma.”
Ibyabaye ku munsi wa nyuma byasigiye isomo abari gutegura Shampiyona y’Isi ya 2025
Buri kimwe cyagenze neza mu minsi irindwi ya mbere, urukundo Abanyarwanda bafitiye umukino w’Amagare rwongera kwigaragaza mu mijyi itandukanye irushanwa ryanyuzemo ndetse abakinnyi b’Abanyarwanda bongera kugaragaza guhatana nubwo byarangiye nta gace begukanye.
Icyo kwishimira kuri aba bakinnyi b’Abanyarwanda, ni uko Masengesho Vainqueur yasoreje ku mwanya wa karindwi, arushwa amasegonda 51 ku rutonde rusange mu gihe gusoreza mu myanya 10 ya mbere byaherukaga mu 2022 bikorwa na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wabaye uwa cyenda arushwa iminota ibiri n’amasegonda 49 naho Mugisha Moïse akaba yarabaye uwa kabiri mu 2020.
Ni mu gihe kandi Nsengiyumva Shemu yabaye umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka, Munyaneza Didier ahiga abandi mu manota atangirwa hagati mu muhanda ahatambika, bikiyongeraho ko mu duce dutandatu twakinwe, Abanyarwanda ari bo bagaragaje guhatana cyane bayobora isiganwa igihe kirekire.
Icyagarutsweho cyane mu irushanwa ry’uyu mwaka ni uburyo ryasojwemo hadakinwe Agace ka Karindwi biturutse ku mvura yaguye ikangiza umuhanda wari gukoreshwa n’abasiganwa.
Ubwo abakinnyi bari bahagurutse kuri Kigali Convention Centre ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, mbere yo kugera ahatangirira kubarwa ibihe, kuri RDB, habayeho kugwa kuri bamwe mu bakinnyi kubera imvura yari yaguye, biba ngombwa ko abagize ikibazo barimo Amanuel Gidey na Duarte Marivoet w’Ikipe ya UAZ babanza kwitabwaho, ariko uyu Mubiligi wa nyuma ahita ava mu isiganwa.
Ibyo bikiba, byanamaze umwanya munini, ndetse birangira hanzuwe ko kuzenguruka intera nto bagombaga guheraho bikorwa hatabarwa ibihe. Ubwo bari hafi kugaruka kuri Kigali Convention Centre ngo isiganwa ritangire, ni bwo hamenyekanye ko imvura yangije umuhanda w’ahazwi nka Norvège (Mont- Kigali), bityo utagikoreshejwe, ahubwo abakinnyi bazenguruka ya ntera nto inshuro enye.
Hasigaye kuzenguruka inshuro imwe, Umufaransa Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies, wari wambaye umwambaro w’umuhondo, yasabye abakinnyi bose bari mu gikundi ko batakomeza gukina kubera ko mu muhanda hanyerera, bageze kuri Kigali Convention Centre barahagarara, agerageza kubyumvisha abarimo komiseri wa UCI ndetse birangira byemejwe ko isiganwa rigirwa imfabusa.
Ibyo byahesheje Fabien Doubey wari imbere ku rutonde rusange kwegukana irushanwa, ahigika Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yarushaga amasegonda atandatu mu gihe we yumvaga ko hari icyo yashoboraga guhindura mu kuzenguruka inshuro imwe byari bisigaye.
Uyu mukinnyi wabaye Umufaransa wa mbere wegukanye Tour du Rwanda, yaciwe amande y’ama-CHF 200 (agera ku bihumbi 315 Frw) kubera imyitwarire idakwiye ku isura ya siporo ahagarika isiganwa ndetse bivugwa ko ashobora no guhamagazwa na komisiyo y’imyitwarire muri UCI.
Aganira na Televiziyo Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko ibyabaye ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka ntacyo byangije kuri iri rushanwa kuko atari bo byaturutseho ahubwo byatewe n’imvura yaguye.
Ati “Ntabwo navuga ko hari icyo byangije kuri Tour du Rwanda, mbere na mbere byateje ikibazo ku Banyarwanda bari biteze isiganwa mu bice bitandukanye, ariko ntabwo byari ubushake bwacu. Ikindi ni uko twashakaga kureba utsinda, iryo hatana twashakaga kurireraba ariko si ko byagenze, byabaye ngombwa dufata urutonde rw’umunsi wabanje ariko na yo si amategeko twihimbiye ni aya UCI.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko abahagarariye UCI bishimiye aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze, ashimangira ko ibyabaye kuri uyu munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2025 byaberetse ko hari ibindi bigomba gukorwa hitegurwa iryo rushanwa dore ko inzira y’Agace ka Karindwi ari na yo izakoreshwa muri Nzeri.
Ati “Batubwiye ko bimeze neza, batangajwe cyane n’uburyo twiteguye, ibyo barabitubwiye. Aha twakoze uko bijya bikorwa ku rwego mpuzamahanga, byose biragaragaza uko twiteguye, ariko turacyafite ibindi; mwabibonye imvura twagize, ikirere cyahindutse, ayo yose ni amasomo yandi tugiye gukuramo n’uko twitegura kurushaho uko tuzakira ririya rushanwa mpuzamahanga muri Nzeri.”
Yongeyeho ko ibyo bitazarangirira mu kwakira amarushanwa gusa, ahubwo hari “no kubaka ubushobozi bw’abakinnyi bacu n’amakipe yacu bakajya bahatana bagatsinda.”
Tour du Rwanda 2025 yari yitabiriwe n’abakinnyi 69 bo mu bihugu 20 bitandukanye. Abo barimo Abanyafurika 39 barimo Abanyarwanda 16, Abanyaburayi 26, abo muri Asia batanu n’Umunyamerika umwe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!