00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda 2025: TotalEnergies yabimburiye andi makipe kugera mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 February 2025 saa 09:00
Yasuwe :

TotalEnergies yo mu Bufaransa yabimburiye andi makipe kugera mu Rwanda, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, aho yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2025.

Iyi ni imwe mu makipe akomeye azitabira Tour du Rwanda, kuko yahageranye abakinnyi bakomeye bamenyereye iri siganwa nka Thomas Bonnet, Fabien Doubey na Lorrenzo Manzin.

Si aba gusa kuko iyi kipe iri kumwe n’abandi bazafasha bagenzi babo aribo Joris Delbove na Baptiste Vadić wegukanye Tour d’Alsace yabaye mu mwaka ushize wa 2024.

Tour du Rwanda yo mu mwaka ushize yasize Doubey Fabien yegukanye umwanya wa gatanu, mu gihe ikipe yose muri rusange yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Latour Pierre wakiniraga TotalEnergies mu mwaka ushize yegukanye agace ka gatanu katurukaga, i Musanze kerekeza ahabera umuhango wo Kwita Izina, aho abakinnyi bakinaga gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial - ITT).

Nyuma yo kugera mu Rwanda kw’iyi kipe iri ku rwego rw’amakipe akina kinyamwuga (UCI Pro Team), andi ategerejwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare, mu gihe isiganwa riteganyijwe gutangira ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.

TotalEnergies ni imwe mu makipe akomeye akina Tour du Rwanda
TotalEnergies yaserukanye abakinnyi bakomeye
TotalEnergies iri mu makipe abiri ari ku rwego rwa UCI Pro Team azakina Tour du Rwanda 2025
Mu mwaka ushize TotalEnergies yabaye ikipe nziza ya gatatu muri Tour du Rwanda
Abakinnyi ba TotaEnergies bari bitwaje amagare yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .