Iyi ni imwe mu makipe akomeye azitabira Tour du Rwanda, kuko yahageranye abakinnyi bakomeye bamenyereye iri siganwa nka Thomas Bonnet, Fabien Doubey na Lorrenzo Manzin.
Si aba gusa kuko iyi kipe iri kumwe n’abandi bazafasha bagenzi babo aribo Joris Delbove na Baptiste Vadić wegukanye Tour d’Alsace yabaye mu mwaka ushize wa 2024.
Tour du Rwanda yo mu mwaka ushize yasize Doubey Fabien yegukanye umwanya wa gatanu, mu gihe ikipe yose muri rusange yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Latour Pierre wakiniraga TotalEnergies mu mwaka ushize yegukanye agace ka gatanu katurukaga, i Musanze kerekeza ahabera umuhango wo Kwita Izina, aho abakinnyi bakinaga gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial - ITT).
Nyuma yo kugera mu Rwanda kw’iyi kipe iri ku rwego rw’amakipe akina kinyamwuga (UCI Pro Team), andi ategerejwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare, mu gihe isiganwa riteganyijwe gutangira ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!