Team Rwanda yegukanye imidali itatu ya Feza ku munsi wa mbere wa Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ikipe z’Igihugu z’Umukino w’Amagare (Team Rwanda ) zegukanye imidali itatu ya Feza muri Shampiyona Nyafurika yatangiye kubera mu Misiri kuri uyu wa Kabiri.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa riri kuba ku nshuro 15, i Giza, hakinwe gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial).

Ikipe y’Abagore n’iy’Ingimbi zakoze intera y’ibilometero 28. Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline begukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba aba kabiri inyuma y’ikipe ya Afurika y’Epfo.

Ikipe y’Ingimbi igizwe na Iradukunda Valens, Mugabo Hussein, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne, na yo yatwaye umudali wa Feza ibaye iya kabiri inyuma y’iya Algeria.

Ikipe y’Abagabo bakuru yakoze intera y’ibilometero 42. Mugisha Samuel warwaye, yasimbuwe na Habimana Jean Eric wakinanye na Areruya Joseph, Mugisha Moïse na Nsengimana Jean Bosco.

Mu kuzenguruka inshuro ya kabiri, imwe igizwe n’ibilometero 13,5, ni ho Areruya Joseph yasigariye, hakomeza bagenzi be batatu. Ikipe y’u Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Maroc.

Iyi Shampiyona Nyafurika izasozwa ku wa Gatandatu, izakomeza ku wa Gatanu hakinwa gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye. Ingimbi n’abagore bazakora intera y’ibilometero 28 mu gihe abagabo bazakora ibilometero 42.

Ibihugu 15 byayitabiriye birimo Algeria, Bénin, u Burundi, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Guinea, Kenya, Maroc, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudani na Tanzania.

Ikipe y'Igihugu y'Abagore yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri
Ingimbi z'u Rwanda na zo zegukanye umudali
Abakinnyi ba Team Rwanda y'abagabo bitegura guhaguruka

Amafoto: FERWACY


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .