Ubu butumwa bwatangiwe mu muhango wo kwakira iyi kipe wabaye kuri uyu wa Kabiri kuri Hoteli ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, aho yashimiwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Mu izina rya bagenzi be, Mugisha Samuel wari mu bakinnyi ba Team Rwanda batwaye Grand Prix Chantal Biya yegukanywe na Mugisha Moïse ku Cyumweru, yasabye ko na bo bavuganirwa bakajya bahabwa agahimbazamusyi nk’akagenerwa Ikipe y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’.
Ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ukwiye guhabwa agaciro nk’iyindi.”
Ubusanzwe hari igihe Amavubi ahabwa agahimbazamusyi ku mukino yatsinze cyangwa akishyurwa miliyoni 3 Frw kuri buri mukinnyi mu gihe batsindiye gukomereza mu cyiciro runaka, ariko abakinnyi b’Amagare bo nta gahimbazamusyi kihariye bagenerwa.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko hari ibiganiro bagiranye na Minisiteri ya Siporo ku buryo izashimira aba bakinnyi bahesheje ishema igihugu.
Ati “Icya mbere ni uko uku kubashimira cyangwa kubakira byari byateguwe na federasiyo ariko mu butumwa bwa nyakubahwa Minisitiri [wa siporo] ni uko yifuza ko yazaganira n’aba bakinnyi.”
“Ubwo tugiye kubitegura dufatanyije mu minsi ya vuba mbere y’uko batangira umwiherero wo kwitegura Tour du Rwanda, ariko ibyo bagenerwa barabihawe, Grand Prix Chantal Biya ntiri mu masiganwa duterwamo inkunga na Minisiteri, tuyitabira kugira ngo bazamure amanota.”
Team Rwanda yageze i Kigali ku wa Mbere, yagarukanye ibihembo bitandukanye birimo icy’umukinnyi wegukanye isiganwa cyatwawe na Mugisha Moïse, icy’umukinnyi mwiza mu misozi cyatwe na Mugisha Samuel, icy’umukinnyi ukiri muto cyatwawe na Mugisha Moïse wanegukanye uduce tubiri tw’isiganwa ry’iminsi itanu mu gihe kandi Team Rwanda yahembwe nk’ikipe yahize izindi zitabiriye isiganwa.











TANGA IGITEKEREZO