Team Rwanda yatangiye kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi barindwi bagize Ikipe y’Igihugu y’umukino w’Amagare barimo kapiteni wayo, Mugisha Samuel, batangiye umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi y’uyu mukino izabera mu Mujyi wa Aigle-Martigny mu Busuwisi hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Nzeri 2020.

Imyitozo iyobowe n’umutoza Sterling Magnell, yatangiye ku wa Kane, yitabirwa n’abakinnyi barindwi barimo abo mu ikipe nkuru: Mugisha Samuel, Mugisha Moïse na Areruya Joseph.

Hari kandi abatarengeje imyaka 23: Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric ndetse n’ingimbi: Muhoza Eric na Tuyizere Étienne.

Abinyujije kuri Twitter, Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel, yavuze ko we na bagenzi be, bishimiye kwitegura amarushanwa atandukanye, ariko banirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Icyumweru cyo gutangira umwiherero dukomeza kwitegura amarushanwa mu minsi iri mbere kandi tunakomeza kwirinda COVID-19 dukurikiza amabwiriza nk’uko bisanzwe.”

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza.

Mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), Mugisha Moïse na Mugisha Samuel ntibasoje isiganwa mu gihe mu ngimbi, Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 naho Habimana Eric ntiyasoza.

Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona y’Isi kuko bwa mbere hari mu 2014 i Ponferrada muri Espagne.

Uyu mwaka u Rwanda rurateganya kohereza abakinnyi batandatu, aho mu bakuru (Men Elite) hazagenda abakinnyi babiri, umwe muri Road Race izakorwa ku ntera y’ibilometero 249 n’undi muri ITT (umukinnyi asiganwa n’ibihe) izakorwa ku ntera y’ibilometero 46.

Mu batarengeje imyaka 23 hazagenda abakinnyi babiri bazakina muri Road Race izaba ifite intera y’ibilometero 164, kimwe no mu ngimbi, ho bazakina intera y’ibilometero 124.

Nta gihindutse Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus bazahagararira u Rwanda mu batarengeje imyaka 23, bazabanza gukorera imyitozo mu kigo cya UCI kiri mu Busuwisi muri Kanama 2020.

Mu nshuro esheshatu ziheruka u Rwanda rwitabiriye shampiyona y’Isi (2014, 2015, 2016, 2017, 2018 na 2019) nta mukinnyi urabasha kwegukana umudali.

Kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel, apima umuriro Uhiriwe Byiza Renus bari kumwe mu mwiherero i Musanze
Team Rwanda yatangiye kwitegura Shampiyona y’Isi y'Amagare izabera mu Busuwisi
U Rwanda rurateganya kohereza abakinnyi batandatu muri Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Aigle-Martigny

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .