00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Abakinnyi 10 bahagarariye Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, Team Rwanda, bakoreye imyitozo ya mbere mu Misiri aho bitabiriye Shampiyona Nyafurika.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye kuva ku ngimbi n’abangavu kugera ku bakuze. Bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa 19 Werurwe 2022 berekeza mu Misiri.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022 ni bwo aba bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere yabereye mu Mujyi wa Sharm El-Sheikh ari na wo bazarushanirizwamo.

Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’Amagare igiye gukinwa ku nshuro ya 16 biteganyijwe ko izaba ku wa 22-27 Werurwe 2022.

Abakinnyi ba Team Rwanda itozwa na Sempoma Félix berekeje mu Misiri ni abatoranyijwe mu bagera kuri 21 bari bamaze iminsi 10 bari mu mwiherero wo kwitegura irushanwa mu Karere ka Bugesera.

Barimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel na Muhoza Eric, baheruka kwitabira Tour du Rwanda 2022 yakinwe ku wa 20-27 Werurwe 2022, yegukanywe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion.

Ni ku nshuro ya kane Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2013, 2017 na 2021.

Abagize Team Rwanda bazitabira Shampiyona Nyafurika:

  Abagabo bakuru n’Abatarengeje imyaka 23:

1. Muhoza Eric

2. Mugisha Moïse

3. Nsengimana Jean Bosco

4. Uhiriwe byiza Renus

5. Mugisha Samuel

  Ingimbi

1. Ndayisenga Bonheur

  Abagore bakuru n’Abatarengeje imyaka 23:

1. Ingabire Diane

2. Nzayisenga Valentine

3. Tuyishime Jacqueline

 Abangavu

1. Uwera Aline

Umutoza: Sempoma Félix

Team Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Shampiyona Nyafurika
Ni ku nshuro ya kane Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika mu Misiri nyuma ya 2013, 2017 na 2021
Umutoza Sempoma Félix aganira n'abakinnyi be ku munsi bakozeho imyitozo ya mbere mu Misiri
Mbere yo guhaguruka i Kigali, Team Rwanda yahawe ibendera ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .