Abakinnyi bamaze iminsi bagaragaza ko amagare bakinisha atagezweho ku buryo yabafasha guhanganira imyanya myiza n’abandi bahurira mu masiganwa bitabira.
Ibyo byajyanaga no kuvuga ko ari make, adahagije, ndetse bamwe bagashimangira ko baheruka amagare meza ubwo bayagurirwaga na Perezida Paul Kagame wabahaye ayo mu bwoko bwa Pinarello Dogma F8 mu 2015.
Mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo yitabire Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Team Rwanda yakiriye inkuru nziza ko yamaze kugurirwa amagare mashya yo mu bwoko bwa Connandole, agiye gusimbura aya Ridley bakinishaga.
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, Umubitsi wa FERWACY, Katabarwa Daniel, yashyize amafoto ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] agaragaza ko aya magare mashya yamaze kugera i Kigali.
Mu magambo ye yagize ati “Amagare mashya yahageze mbere ya Tour du Rwanda 2025. Turashimira Minisiteri ya Siporo na buri wese watumye bishoboka.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, agira ati “Dukomereje ku kindi cyiciro. Team Rwanda izatsinda.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aya magare ya “Cannondale SuperSix Evo 2 Carbon Sonic” yaguzwe, yakoreshejwe ku ruganda.
Team Rwanda ni imwe mu makipe 15 azitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka, izaba igizwe n’uduce umunani tuzakinirwa mu Ntara zose z’igihugu.
On to the next step #TeamRwandaWins
— Rwego NGARAMBE (@NgarambeRwego) February 12, 2025






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!