Team Rwanda yageze i Cairo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare, Team Rwanda, yamaze kugera i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye Shampiyona Nyafurika izaba ku nshuro ya 15 hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Werurwe 2021.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuwa Gatandatu saa munani n’iminota 35 z’amanywa.

Yabanje guhagarara gato muri Ethiopia, aho yahuriye n’iya Bénin na Afurika y’Epfo, zifatanya urugendo mu gihe zageze i Cairo mu Misiri saa saba n’iminota 17 mu ijoro.

Team Rwanda yacumbikiwe muri Novotel Hotel & Resorts, yafashe amafunguro mu gitondo mbere y’uko abakinnyi n’ababaherekeje bajya kuruhuka.

Itsinda ry’u Rwanda mu Misiri rigizwe n’abantu 22 barimo abakinnyi 14, abatoza babiri, umukanishi n’abaganga babiri; kongeraho umuyobozi n’abandi bakozi babiri b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

Ni ku nshuro ya gatatu Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2013 na 2017.

Abakinnyi batandatu bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’abagabo ni Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude, bazatozwa na Sempoma Félix, Maniriho Eric azaba ari umukanishi mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Ikipe y’ingimbi igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, izatozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine akore nk’umukanishi mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.

Abakinnyi bane bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore ni Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, izasangira umutoza, umukanishi n’umuganga hamwe na basaza babo bato.

Team Rwanda yagiye n'indeye ya Ethiopian Airlines
Ikipe y'u Rwanda yahuriye mu nzira n'iya Benin na Afurika y'Epfo zigendera hamwe
Imodoka yakuye abakinnyi ba Team Rwanda ku kibuga cy'indege cy'i Cairo
Imodoka yatwaye ibikoresho bya Team Rwanda
Ikipe y'u Rwanda yageze i Cairo saa saba n'iminota 17 mu ijoro
Areruya Joseph na bagenzi be bafite intego yo kwegukana imidali muri Shampiyona Nyafurika igiye kuba ku nshuro ya 15
Hoteli yacumbikiwemo Team Rwanda

Amafoto: FERWACY


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .