Agace ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, kakiniwe mu bilometero 151,9 kuva mu mujyi wa Pau berekeza Saint-Lary-Soulan (Pla d’Adet), kakaba kasabaga imbaraga nyinshi kubera imisozi myinshi ikagize.
Pogačar w’imyaka 25 ni umwe mu bakinnyi beza muri iri siganwa mu kunyonga igare ahantu haterera, dore ko yaherukaga no kwitwara neza mu misozi bakinnye ku Gace ka Kane nako yatwaye.
Mu bilometero 10 bya nyuma niho uyu mukinnyi yanikiye mukeba we Jonas Vingegaard w’Umunya-Danemark wamukurikiye kuri uyu munsi, akamushyiramo intera y’amasegonda 39.
Si ugutwara agace no kugumana umwambaro w’umuhondo gusa kuko Pogačar kugeza ubu ariwe ufite amanota menshi y’ahazamuka (56), agakurikirwa na Vingegaard ufite 43.
Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka 24 niwe ukomeje kuba umukinnyi ukiri muto uri kwitwara neza kuko ayoboye abarimo Carlos Rodríguez na Matteo Jorgenson.
Aka gace kandi gasize abakinnyi batatu bavuye mu isiganwa aribo Vervaeke Louis, Bettiol Alberto, Capiot Amaury.
Agace ka 15 gakurikiraho kazakinwa abakinnyi baturuka Loudenvielle berekeza Plateau de Beille, aho bazakora ibilometero 197.7 naho hari imihanda yiganjemo imisozi miremire.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!