Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni we wegukanye Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda, yabereye i Zürich mu Busuwisi, mu gihe amaze kwegukana Tour de France inshuro eshatu muri eshanu ziheruka.
Ubwo yashyiraga hanze gahunda ye y’umwaka utaha, uyu mukinnyi wa UAE Team Emirates yavuze ko ashaka ko 2025 uzamubera umwaka wo kwegukana amarushanwa akomeye, arimo Tour de France na Giro d’Italia aheruka kwegukana, hakazamo Shampiyona y’Isi yo mu Rwanda, mu gihe azasoreza kuri Tour of Lombardy mu Ukwakira.
Tadej Pogačar watangiye gukina uyu mukino afite imyaka itandatu, yiyongereye ku yandi mazina azaba ari i Kigali muri Shampiyona y’Isi, nk’Umuholandikazi Van der Breggen watwaye Shampiyona y’Isi y’amagare inshuro ebyiri.
Inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 ni yo izakinwa muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali umwaka utaha, ikaba ari ubwa mbere izaba ikiniwe ku Mugabane wa Afurika mu myaka 103 iyi mikino imaze ikinwa.
Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
Nimero ya mbere ku Isi mu gusiganwa ku magare, Umunya-Slovénie Tadej Pogačar yatangaje ko azitabira Shampiyona y'Isi y'uyu mukino izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Uyu musore ukundwa na benshi, yibitseho udushya utasanga ahandi, turimo kugendera ku muvuduko uruta uw'imodoka zo… pic.twitter.com/TSuOigOAgj
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 11, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!