00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tadej Pogačar yahize kuzisubiza Shampiyona y’Isi mu Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 11 December 2024 saa 12:19
Yasuwe :

Nimero ya mbere mu mukino wo gusiganwa ku magare, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yatangaje ko mu masiganwa azitabira umwaka utaha harimo Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni we wegukanye Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda, yabereye i Zürich mu Busuwisi, mu gihe amaze kwegukana Tour de France inshuro eshatu muri eshanu ziheruka.

Ubwo yashyiraga hanze gahunda ye y’umwaka utaha, uyu mukinnyi wa UAE Team Emirates yavuze ko ashaka ko 2025 uzamubera umwaka wo kwegukana amarushanwa akomeye, arimo Tour de France na Giro d’Italia aheruka kwegukana, hakazamo Shampiyona y’Isi yo mu Rwanda, mu gihe azasoreza kuri Tour of Lombardy mu Ukwakira.

Tadej Pogačar watangiye gukina uyu mukino afite imyaka itandatu, yiyongereye ku yandi mazina azaba ari i Kigali muri Shampiyona y’Isi, nk’Umuholandikazi Van der Breggen watwaye Shampiyona y’Isi y’amagare inshuro ebyiri.

Inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 ni yo izakinwa muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali umwaka utaha, ikaba ari ubwa mbere izaba ikiniwe ku Mugabane wa Afurika mu myaka 103 iyi mikino imaze ikinwa.

Ni Shampiyona izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Pogačar niwe uherutse gutatwara Shampiyona y'Isi yabereye mu Busuwisi
Pogačar yegukanye Tour de France y'uyu mwaka wa 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .