Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, nibwo iri siganwa ryakomejwe hakinwa Agace karyo ka Kabiri kahagurukiye Oyem gasoreza Mitzic ku ntera y’ibilometero 111.5.
Umufaransa Tesson Jason ukinira Team TotalEnergies ni we wakegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota 28 n’amasegonda 21. Yakurikiwe na Jeannière Emilien bakinana muri Team TotalEnergies; Salby Alexander ukinira Bingoal WB; Mulubrhan Henok ukinira Ikipe y’Igihugu ya Erythrée na Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda, bose banganya ibihe.
Saa Tatu n’Igice ku isaha yo mu Rwanda ni bwo abasiganwa bahagurutse Oyem. Abanyarwanda batangiye bakoresha ingufu bagenda mu gikundi cya mbere, cyarimo Areruya Joseph wegukanye iri siganwa mu 2018.
Badateye kabiri mu bilometero bike cyane, mugenzi we Uhiriwe Byiza Renus n’Umunya-Erythrée Yemane Dawit basanze bagenzi babo imbere mu kilometero cya kabiri bakomeza kugendana.
Isiganwa rigeze ahazamuka mu bilometelo 14 ahari uduce Abanyarwanda bakunze gukina neza, Mugisha Moïse na we yigaragaje acomoka mu bandi ashaka gusatira bagenzi be bari bamusize.
Habura ibilometero 40 ngo isiganwa risoze, ryakiniwe ahantu harambuye horoheye cyane Abafaransa bakinira Team TotalEnergies, Barthe Cyril na Tesson Jason basize bagenzi babo.
Nubwo bari babasize ariko Mugisha Moïse yari mu gikundi gikurikiyeho hafi aho na we abagenda runono nubwo barinze basoza atarabageraho.
Uyu mukinnyi wahatanye cyane uyu munsi, yahembwe nk’uwa kabiri mu bakinnyi barushije abandi guterera neza.
Mugisha yafashije mugenzi we Uhiriwe Byiza Renus gusoreza neza ku mwanya wa gatanu.
Abasiganwa bageze Mitzic, Tesson Jason w’imyaka 25, ari we uri imbere akurikiwe na mugenzi we Jeannière Emilien. Umunya-Denmark Salby Alexander utarahiriwe n’Agace ka Mbere yabaye uwa gatatu.
Urutonde rusange rwakomeje kwiharirwa na Team TotalEnergies, aho ruyobowe na Geoffrey Soupe wambaye ‘Maillot Jaune’ aho amaze gukoresha amasaha atanu, iminota 28 n’amasegonda 37, akurikiwe na Tesson Jason bakinana mu gihe umwanya wa gatatu uriho Barthe Cyril.
Umunyarwanda uri hafi kuri uru rutonde ni Mugisha Moïse uri ku mwanya wa 10, aho asigwa n’uwa mbere amasegonda 12.
La Tropicale Amissa Bongo 2023 irakomeza ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, hakinwa Agace ka Gatatu, kazahagurukira Lébamba, kagasorezwa Mouila ku ntera y’ibilometero 123.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!