Shampiyona y’Isi y’Amagare izitabirwa na Team Rwanda ntikibereye mu Busuwisi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) ryatangaje ko Shampiyona y’Isi yari kubera mu Mujyi wa Aigle-Martigny hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Nzeri 2020, itakibereye mu Busuwisi.

UCI yafashe icyemezo cyo gukura Shampiyona y’Isi mu Busuwisi nyuma y’uko guverinoma y’icyo gihugu yongereye igihe cy’amabwiriza yo kudahurira hamwe kw’abantu basaga 1000 kugeza tariki ya 1 Ukwakira nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abategura iri rushanwa bakomeje gushaka ahandi ryakwimurirwa mu Burayi ku matariki yari yemejwe.

Team Rwanda igizwe n’abakinnyi barindwi barimo batatu bo mu ikipe nkuru: Mugisha Samuel, Mugisha Moïse na Areruya Joseph, yatangiye imyitozo mu mpera z’ukwezi gushize.

Hari kandi abatarengeje imyaka 23: Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric ndetse n’ingimbi: Muhoza Eric na Tuyizere Étienne.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza.

Mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), Mugisha Moïse na Mugisha Samuel ntibasoje isiganwa mu gihe mu ngimbi, Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 naho Habimana Eric ntiyasoza.

Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona y’Isi kuko bwa mbere hari mu 2014 i Ponferrada muri Espagne.

Uyu mwaka u Rwanda rurateganya kohereza abakinnyi batandatu, aho mu bakuru (Men Elite) hazagenda abakinnyi babiri, umwe muri Road Race izakorwa ku ntera y’ibilometero 249 n’undi muri ITT (umukinnyi asiganwa n’ibihe) izakorwa ku ntera y’ibilometero 46.

Kwerekeza i Burayi kwa kapiteni wa Team Rwanda; Mugisha Samuel, biha amahirwe Mugisha Moïse yo kuzakina iyi Shampiyona y’Isi.

Mu batarengeje imyaka 23 hazagenda abakinnyi babiri bazakina muri Road Race izaba ifite intera y’ibilometero 164, kimwe no mu ngimbi, ho bazakina intera y’ibilometero 124.

Byari biteganyijwe ko nta gihindutse Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus bazahagararira u Rwanda mu batarengeje imyaka 23, bazabanza gukorera imyitozo mu kigo cya UCI kiri mu Busuwisi muri Kanama 2020.

Mu nshuro esheshatu ziheruka u Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Isi (2014, 2015, 2016, 2017, 2018 na 2019) nta mukinnyi urabasha kwegukana umudali.

Abakinnyi ba Team Rwanda bamaze iminsi bitegura Shampiyona y'Isi biteganyijwe ko izabera i Burayi mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .