Muri iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, Ingabire yakoresheje iminota 48, amasegonda 29 n’ibice 51, arushwa iminota icyenda, amasegonda 12 n’ibice 47 n’Umunya-Australia Brown Grace wegukanye umudali wa Zahabu.
Umudali wa Feza wegukanywe n’Umuholandikazi Vollerin Demi naho Umunyamerikakazi Dygert Chloe aba uwa gatatu ndetse atwara umudali w’Umuringa.
Mu batarengeje imyaka 23, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umudagekazi Niedermaier Antonia, akurikirwa na Liechti Jasmin wo mu Busuwisi ndetse na Julie de Wilde wo mu Bubiligi.
Ku wa Mbere hazaba hatahiwe abagabo batarengeje imyaka 23 aho u Rwanda ruhagarariwe na Masengesho Vainqueur, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne, bazakina intera y’ibilometero 29,9.
Hazakina kandi ingimbi aho muri iki cyiciro u Rwanda ruhagarariwe na Ntirenganya Moïse na Nshutiraguma Kevin, bo bazakina intera y’ibilometero 24,9 mu gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.
Ubwo hazaba hasozwa iri rushanwa tariki ya 29 Nzeri, ni bwo u Rwanda ruzahabwa ibendera nk’igihugu kizakira Shampiyona y’Isi ya 2025 izabera i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!