Rwanda Cycling Cup mu nzira nshya hakinwa Tour de Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2019 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy, ku nkunga ya Cogebanque na Skol arakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa irushanwa rizenguruka mu Mujyi wa Kigali ryiswe ‘Tour de Kigali’.

Iri rushanwa rije rikurikira iryabereye mu Majyaruguru ‘Northern Challenge’, rizakoresha inzira nshya itari yarigeze ikoreshwa muri Cycling Cup.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe 10 abarizwa muri Ferwacy rizatangira saa Tatu za mu gitondo.

Mu gihe byari biteganyijwe ko abasigazwa bazahagurukira Nyabugogo imbere y’isoko, akaba ari n’aho basoreza, impinduka zabayemo, zasize isiganwa rizahagurukira kandi rikanasorezwa ku Ishuri ribanza ry’Intwari i Nyamirambo.

Inzira izakoresha ni: Ecole Primaire Intwari, - Yamaha– APACOPE – NISR – Agakiriro – Gitega – Ecole Primaire Intwari – Tapis Rouge – Nyakabanda – Kimisagara – Ecole Primaire Intwari, iyi nzira ikaba ifite intera y’ibilometero 12.

Abakobwa bazazenguruka inshuro esheshatu zingana n’ibilometero 72, ingimbi (junior men) zihazenguruke inshuro umunani (96 km) naho abagabo bakuru (Elite men & U-23) bazenguruke inshuro 12 (144 km).

Uwizeyimana Bonaventure watwaye isiganwa rya mbere ry’uyu mwaka rya ‘Musanze Circuit’ ntabwo azitabira iri siganwa ryo ku wa Gatandatu kuko yajyanye n’ikipe ye Benediction Excel Energy muri Tour de la RDC.

Abandi bagenzi be bajyanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascène usanzwe ukinira Nyabihu Cycling Team.

Uhiriwe Byiza Renus, Munyaneza Didier na Gahemba Bernabé na bo ntabwo bazakina iri siganwa ryo ku wa Gatandatu kuko bamaze iminsi mu Buyapani, aho bagiye mu myitozo yo kwitegura Imikino Nyafurika n’Imikino Olempike mu gihe kandi hari n’abakinnyi bari mu Bubiligi mu marushanwa yitabiriwe na SKOL Fly Cycling Team, kimwe na Habimana Jean Eric uri mu Busuwisi.

Amakipe azahatana muri Tour de Kigali ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club For All , Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Ciine Elmay.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Bamwe mu bakinnyi ba Benediction Excel Energy na Skol Fly Cycling Club ntabwo bazakina Tour de Kigali kuko bari mu yandi masiganwa hanze y'igihugu
Uwizeyimana Bonaventure wegukanye agace ka mbere ka RwandaCycling Cup 2019 kakiniwe i Musanze, ntabwo azakina Tour de Kigali izaba ku wa Gatandatu
Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'umukino w'amagare. Ifasha Les Amis Sportifs yazamukiyemo abakinnyi bakomeye nka Ndayisenga Valens na Areruya Joseph
Abakiliya ba Cogebanque n’abaturarwanda muri rusange bashyiriweho amahirwe azabafasha kubona icumbi ribabereye binyuze mu nguzanyo ya ‘Cogebanque Mortgage’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza