Rwanda Cycling Cup igiye gukomereza i Rwamagana mu isiganwa ridasanzwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 azakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri hakinwa isiganwa rya Rwamagana Circuit, rizazenguruka uwo mujyi wo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iri rushanwa riterwa inkunga na Cogebanque na Skol rije rikurikira irya Tour de Kigali ryabaye mu kwezi gushize, rizakorwa mu buryo butandukanye n’ayandi yose muri Cycling Cup.

Abakinnyi mu byiciro byose birimo abakobwa, ingimbi n’abagabo (Elite & U-23) bazazenguruka intera y’ibilometero bitatu ariko basiganwe mu gihe cy’isaha imwe mu gihe byari bimenyerewe ko hari inshuro runaka bazenguruka intera iba yarateganyijwe.

Agace kazuzuriramo isaha ni ko kazaba ari aka nyuma ndetse igihe cy’isaha cyateganyijwe gishobora kurengaho iminota kuko bazategereza uko uwa mbere agera ahasorezwa isiganwa.

Abakinnyi bazakurikirana uko basoje isiganwa ariko nta bihe bakoresheje kuko bose bazaba basiganwe mu gihe cy’isaha imwe mu gihe uwo bagenzi be bazajya bazenguruka, azajya ahita ava mu isiganwa.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe 10 abarizwa muri Ferwacy rizatangira saa 09:30 za mu gitondo ku ngimbi n’abakobwa mu gihe abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bo bazatangira gusiganwa saa 11:00.

Abakinnyi bazahagurukira ku cyicaro cya MTN mu Mujyi wa Rwamagana, nibamara gukora intera ya Kilometero 1.2 bakate iburyo mu muhanda w’amabuye - Agakiriro- Ku Maduka- Ku Isoko rya Rwamagana- Police- Ku cyicaro cy’Intara- Kuri Stasiyo- basoreze aho batangiriye ku cyicaro cya MTN.

Amakipe azahatana muri Tour de Kigali ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club For All , Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Ciine Elmay.

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling kabereye i Musanze ‘Northern Challenge’ muri Nyakanga mu gihe Nkurunziza Yves bakinana muri Benediction Excel Energy, yatwaye aka kabiri kazenguruka Umujyi wa Kigali, mu kwezi gushize.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup 2019 irakomereza i Rwamagana ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza