Rwanda Cycling Cup igiye gukomereza i Rubavu hakinwa ‘Kivu Race’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 azakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri hakinwa isiganwa rya Kivu Race, rizazenguruka Umujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) rigaterwa inkunga na Cogebanque na Skol, rije rikurikira irya Rwamagana Circuit ryabaye mu ntangirio z’uku kwezi ndetse rizakinwa ku ntera y’ibilometero 7.5 mu Mujyi wa Rubavu.

Mu nzira izakoreshwa, abakinnyi bazahagurukira ku Isoko rya Gisenyi, bace kuri Cogebanque – ADEPR – Betel Majengu – Aéroport – Stastion OM – Dépôt SKOL – Lancet Laboratories – Parquet –Umuhanda w’amabuye – SONARWA –Akarere Ka Rubavu – Mostej Hotel – Hopital La Croix Du Sud – Station Kobil – Isoko Rya Gisenyi.

Abakobwa bazahazenguruka inshuro 12 zingana n’ibilometero 90, ingimbi (junior men) zihazenguruke inshuro 15 (112.5 km) naho abagabo bakuru (Elite men & U-23) bazenguruke inshuro 20 (150 km).

Amakipe 11 azahatana muri Kivu Racu ni Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club For All , Benediction Club, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Ciine Elmay na Bugesera Cycling Club izaba isiganwa bwa kabiri nyuma ya Rwamagana Circuit.

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling kabereye i Musanze ‘Northern Challenge’ muri Nyakanga, mugenzi we Nkurunziza Yves bakinana muri Benediction Excel Energy, atwara aka kabiri kazenguruka Umujyi wa Kigali, mu kwezi gushize mu gihe Mugisha Moïse wa SKOL Fly Cycling Club yatwaye Rwamagana Circuit yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Aba bose ntabwo bazakina iri siganwa ryo ku wa Gatandatu dore ko Uwizeyimana Bonaventure yagiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Nkurunziza Yves yitoreza i Monaco mu gihe Mugisha Moïse yitoreza muri Sables Vendée mu Bufaransa.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup izakomereza i Rubavu mu mpera z'icyumweru hakinwa 'Kivu Race'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza