Rwanda Cycling Cup 2020 izatangira mu Ugushyingo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, bwatangaje ko amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2020 ku nshuro yayo ya gatandatu ateganyijwe gutangira mu Ugushyingo.

Ubusanzwe aya marushanwa azenguruka u Rwanda, amaze kuba inshuro eshanu, yatangiraga mu ntangiriro za Mata.

Nyuma y’uko ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa bihagaritswe kuva muri Werurwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, FERWACY irateganya gusubukura amarushanwa yayo mu Ugushyingo nk’uko byemejwe na Perezida wayo, Murenzi Abdallah.

Ati “Rwanda Cycling Cup yakabaye yaratangiye mu kwezi kwa kane cyangwa ukwa gatanu, ariko ntibyakunda. Ubu turimo turagerageza ngo turebe ko twatangira mu kwa 11, ukwa 12 ndetse n’ukwa mbere. Mu Ugushyingo tugakora amasiganwa abiri, mu Ukuboza abiri no muri Mutarama isiganwa rimwe.”

“Tour du Rwanda 2021 izaba hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare, tukumva ayo masiganwa yadufasha kwitegura uretse ko nta yandi mahitamo. Turi gutegura n’uburyo ikipe y’Igihugu yakwitabira Chantal Biya na La Tropicale Amissa Bongo kugira ngo izitegure neza.”

Ku bijyanye na gahunda yari yarateganyijwe ko kuzajya hatumirwa amakipe avuye hanze y’Igihugu muri Rwanda Cycling Cup, Murenzi yavuze ko bishobora gukorwa mu Ukuboza, ariko bizaterwa n’aho icyorezo cya Coronavirus kizaba kigeza ndetse n’ibizava mu biganiro bazagirana n’abaterankunga.

Ati “Dufite gahunda ko mu Ukuboza dushobora kugira isiganwa rimwe twatumiramo amakipe yo hanze, ariko bizaterwa n’uko iki cyorezo kizaba kimeze ndetse no kuganira n’abafatanyabikorwa.”

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu ikipe y’Igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Rwanda Cycling Cup ya 2019 yatangiye muri Nyakanga 2019, yegukanwa na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite y’i Rubavu.

Umukino w’amagare uri muri siporo zakomorewe kare, kuva muri Kamena uyu mwaka, aho abakinnyi batangiye kwitoza mu makipe yabo ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Rwanda Cycling Cup 2020 izatangira mu Ugushyingo
Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Rwanda Cycling Cup 2019 mu bagabo
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko mu Ukuboza bashobora gutumira amwe mu makipe yo hanze y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .