00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rab Wardell yapfuye nyuma y’iminsi ibiri yegukanye shampiyona ya Écosse mu magare

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 August 2022 saa 04:20
Yasuwe :

Rab Wardell yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022 nyuma nyuma y’iminsi ibiri yegukanye shampiyona ya Écosse, azize indwara y’umutima.

Mugenzi we Katie Archibald ni we watangaje aya makuru avuga ko yagize ikibazo cy’umutima guhumeka bitangira kugorana kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Écosse ryavuze ko buri muntu ufite aho ahuriye n’umukino w’amagare muri Écosse, ababajwe n’urupfu rwa Rab Wardell.

Riti “Rab yari umunyonzi utangaje, inshuti, amabasaderi wa siporo yacu, azakumburwa na buri wese. Dukomeje umuryango n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Rab yatangiye umukino wo gusiganwa mu misozi ku magare nk’uwabigize umwuga, uyu mwaka.

Rab Wardell yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri atwaye shampiyona y'amagare muri Écosse
Rab Wardell yapfuye ku myaka 37 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .