00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yateguje ifungwa ry’umuhanda wa Batsinda kubera isiganwa ry’amagare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 August 2024 saa 06:07
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko umuhanda wa Batsinda - Marenge uzaba utari gukoreshwa mu masaha ateganyijwemo isiganwa ry’amagare rya Shampiyona y’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) riherutse gutangaza ko Shampiyona y’Igihugu y’amagare izaba tariki ya 17 n’iya 18 Kanama 2024.

Ni Shampiyona izakinwa iminsi ibiri ikabera mu Karere ka Gasabo, aka Rulindo n’aka Gicumbi, igahuriza hamwe abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye birimo abagabo ndetse n’abagore.

Ku wa Gatandatu, ibyiciro byose bizakora ibilometero 24, aho bazahaguruka bazahagurukira Batsinda berekeze i Marenge bakate basubire Batsinda.

Abakinnyi bazaba bakina gusiganwa n’ibihe, aho buri mukinny azajya ahaguruka nyuma y’amasegonda 60 mugenze amaze agiye. Buri kipe izaba ifite abakinnyi babiri mu isiganwa.

Isiganwa ryo ku Cyumweru ni ryo bazasiganwa bisanzwe, aho abagabo bazahaguruka i Shyorongi bakore ibilometero 133, abagore n’ingimbi bahagurukire Base mu Karere Rulindo bakore 97 ndetse abangavu baturuke mu bilometero 17 baturutse Base bajye gusoreza Batsinda nk’abandi.

Isiganwa ryo kuri uyu munsi riteganyijwe gutangira saa Tatu kugeza saa Sita ndetse Polisi y’u Rwanda ikaba yatanze itangazo rivuga ko “abakoresha umuhanda bagomba kwirinda impanuka. Abapolisi bazaba bari mu muhanda ngo babayobore.”

Iyo shampiyona igiye gukinwa nyuma y’uko yari iteganyijwe tariki ya 22 n’iya 23 Kamena ariko ikaza kwimurwa kubera ibindi bikorwa byari biteganyijwe icyo gihe.

Byukusenge Patrick (mu bagabo), Uhiriwe Byiza Renus (mu batarengeje imyaka 23) na Tuyizere Hashim mu ngimbi ni bo batwaye Shampiyona y’Igihugu mu iheruka mu 2023.

Mu bagore, abaherukaga gutsindira umwambaro uriho ibendera ry’Igihugu ni Ingabire Diane mu bakuru na Byukusenge Mariatha mu bangavu.

Mu gukina buri wese ku giti cye, abari bitwaye neza ni Mugisha Moïse mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.

Shampiyona y'amagare izakinirwa mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .