Muri iri rushanwa ry’amagare yo mu misozi riri kuba ku nshuro yaryo ya kane, umunsi wa kabiri wari ugizwe n’intera y’ibilometero 95,5 aho abakinnyi banyuze ku Musozi wa Kabuye ufite ubutumburuke bwa metero 2551.
Ababiligi Axel Baumans na Pierre de Froidmont bongeye kwigaragaza nk’uko babikoze ku wa Mbere, begukana Agace ka Kabiri nyuma yo gukoresha amasaha ane n’iminota 34.
Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann babaye aba kabiri basizwe iminota icyenda naho Abanyarwanda Munyaneza Didier na Banzi Bukhari baba aba gatatu basizwe iminota 16.
Mu cyiciro cy’ikipe y’abagore bakina bafatanyije, aka Gace ka Kabiri kegukanywe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Marthe ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 30 n’amasegonda ane.
Mu cyiciro cy’ikipe ivanze (umugabo n’umugore), hatsinze Abanya-Espagne Oscar Pujol ufatanya na Mude Rodriguez nyuma yo gukoresha amasaha atanu, iminota 54 n’amasegonda 19, bakurikirwa n’Ikipe y’Abanyarwanda Nirere Xaverine ukina afatanya na Muhoza Eric aho bo bakoresheje amasaha atandatu, iminota 18 n’amasegonda 22.
Mu cyiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, umukinnyi witwaye neza ni Umudage Hannes Ebersbächer wakoresheje amasaha atanu, iminota 53 n’amasegonda 28, akurikirwa n’Umunyarwanda Irimaso Jean Félix wakoresheje amasahata atanu, iminota 58 n’amasegonda 48.
Rwandan Epic 2024 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa Agace ka Gatatu kiswe Twin Lakes, kazanyura hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ku ntera y’ibilometero 54,9.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!