Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) byagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.
Mu 2021, Lappartient yageze mu Rwanda aho yari aje kureba uko Tour du Rwanda itegurwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa ku buryo riba isiganwa ryo ku rwego mpuzamahanga.
Muri nzeri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwahise ruhabwa uburenganzira bwo kuzakira iyi mikino izaba iri kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Icyo gihe imyiteguro yahise itangira gukorwa, ndetse kugeza ubu harabura amezi agera kuri 10 kugira ngo iyi shampiyona iteganyijwe kuba tariki ya 21-18 Nzeri 2025, ikinwe.
Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye The New Times, yahishuye ko u Rwanda rwiteguye neza iri siganwa mpuzamahanga.
Ati “Hasigaye igihe kitageze ku mwaka. Nagize amahirwe yo guhura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa FERWACY, ubwo twari muri Shampiyona yabereye i Zurich ndetse no mu nama ya UCI aho batubwiye ku biteganyijwe i Kigali mu 2025.”
“Ubu rero naje hano ngo tubiganireho noneho nasure ibikorwaremezo bihari kugeza ubu. Nizeye ko imihanda imeze neza ubu, icyo gihe na bwo izaba igitunganye.”
Nubwo ashima aho bigeze, avuga ko hakiri bike byo gukosorwa no kunozwa kugira ngo buri wese uzitabira azatahe anyuzwe.
Ati “Igihe kiri kwihuta ariko nta bwoba mfite ko u Rwanda rwazadutenguha kuko rumaze imyaka itatu rubimenye kandi nzi neza ko ruzaduha ibintu byiza cyane. Hari utuntu duto tutarakorwa nk’imihanda izasanwa, hari ukuganira n’Ishyirahamwe ku buryo bwo gucumbikira abantu kuko tuzakira amashyirahamwe 205.”
“Birumvikana ntabwo byose byaba bihari kuko Afurika ntikunze kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi nk’aya, ariko sinshidikanya ko utubazo tuzaboneka tutazashakirwa umuti.”
Abakinnyi bazarushanwa mu buryo busanzwe bujya guhura n’ubwakinwe muri Tour du Rwanda yasojwe uyu mwaka, aho harimo ibyiciro byo gusiganwa bisanzwe, gusiganwa n’ibihe ku muntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (TTT), mu bagabo, abagore n’abatarengeje imyaka 19.
Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi bitanu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!