00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzafashwanayo na Ingabire Diane begukanye ‘Human Rights Race 2024’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 December 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction Club mu bagabo na Ingabire Diane wakinaga ku giti cye mu bagore, begukanye isiganwa ry’amagare “Human Rights Race” ryakiniwe mu Mujyi wa Rubavu ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryari ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.

Ni mu gihe Isi yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana uburenganzira bwa muntu uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024.

Abakinnyi batangiriye kuri Auberge de Gisenyi, bazenguruka mu mihanda irimo uwa Engen- La Corniche- Gorilla Hotel- ku Kiyaga cya Kivy- Serena Hotel- ku Bitaro bya Rubavu, bagasubira kuri Auberge.

Nzafashwanayo Jean Claude yabaye uwa mbere mu bagabo nyuma yo kuzenguruka inshuro 10, akoresheje isaha, iminota ibiri n’amasegonda atandaty, akurikirwa na Bigirimana Jean Népo wa Team Amani yasize isegonda rimwe mu gihe Uwiduhaye wa Benediction, yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 30.

Mu cyiciro cy’abagabo, hari hitabiriye abakinnyi 37 barimo n’abari mu Ikipe y’Igihugu yitegura amarushanwa y’umwaka utaha arimo Tour du Rwanda ya 2025.

Bigirimana Jean Népo ni we wahize abandi mu batarengeje imyaka 23, akurikirwa na Masengesho Vainqueur wabaye uwa gatandatu ku rutonde rusange ndetse na Nshutiraguma Kevin wabaye wa karindwi.

Mu bagore hitabiriye abakinnyi umunani, bazenguruka inshuro esheshatu. Ingabire Diane wakinaga ku giti cye, yegukanye irushanwa yakoresheje iminota 42 n’amasegonda 21, arusha Nirere Xaverine wa kabiri isegonda rimwe mu gihe Nzayisenga Valentine yabaye uwa gatatu yasizwe iminota ibiri n’amasegonda atanu.

Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Club yatsinze mu bangavu naho Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club atsinda mu ngimbi.

Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2022, rigakinwa n’ingimbi n’abangavu, ryagukanywe na Mwamikazi Jazilla na Uhiriwe Espoir i Gisagara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .