Uyu mwaka wa gatatu w’iri rushanwa ry’amagare rihuza abana bari hagati y’imyaka 11 na 19 mu byiciro bitanu bitandukanye, mu bahungu n’abakobwa, ukomeje kugaragaza impano nshya mu begukana intsinzi nk’uko byari byagenze no ku Munsi wa Mbere wakiniwe kuri Field of Dreams mu Bugesera.
Kuri iki Cyumweru, Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team, yongeye kwegukana intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 11 ariko mu bahungu hatsinda Habumuremyi Lucky wa Sina Cycling Team.
Igiraneza Ogilla wa Zip Cycling Academy na we yongeye kubona intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 13, impinduka zongera kuba mu bahungu aho hatsinze Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team.
Ihangana rikomeye ryatangiye mu bakobwa batarengeje imyaka 15, ariko Liza Jehovayile wa Ndabaga Women Cycling Team yongeye kwerekana ko amaze kumenyera iki cyiciro, atsinda Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club, we uheruka kuva mu batarengeje imyaka 13.
Ni mu gihe mu bahungu, hatsinze Salim Heli wakinaga ku giti cye, ahigika abandi 14 barimo Ivan Mugisha wa Fly Cycling Club na Sibomana Arsène wa Cine Elmay wari watsinze muri Mutarama.
Nta mpinduka zabaye mu batarengeje imyaka 17 kuko hatsinze Shema Emmanuel wa Les Amis Sportifs mu bahungu na Irasetsa Amina wa LWD Cycling Team nk’uko bari babikoze mu kwezi gushize.
Mu bahungu batarengeje imyaka 19, hatsinze Ntirenganya Moïse uri kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa mu Rwanda aho yakoresheje iminota 55 n’amasegonda 41 nyuma yo kuzenguruka intera ya metero 820 inshuro 39.
Yakurikiwe na Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club wakoresheje iminota 56 n’amasegonda 19, anganya ibihe na Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs wari watsinze muri Mutarama.
Mu bakobwa, isiganwa ryegukanywe n’ Umunya-Ethiopia Tsige Kiros uri kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa aho yakoresheje iminota 56 n’amasegonda 23 amaze kuzenguruka inshuro 37.
Yakurikiwe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team naho Nishimwe Gisèle wa Cine Elmay Cycling Club wari watsinze muri Mutarama, aba uwa gatatu.
Abana 118 ni bo bitabiriye uyu Munsi wa Kabiri mu gihe Umunsi wa Gatatu wa “Rwanda Youth Racing Cup 2025” uzakinirwa i Musanze kuri Avenue Mikeno ku wa 23 Werurwe.



































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!