00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntirenganya Moïse na Tsige Kiros begukanye Umunsi wa Kabiri wa ‘Rwanda Youth Racing Cup 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 February 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Umunya-Ethiopia Tsige Kiros mu bakobwa na Ntirenganya Moïse mu bahungu, bombi bari kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa mu Rwanda, begukanye Umunsi wa Kabiri w’Irushanwa ry’Amagare rihuza abakiri bato “Youth Racing Cup 2025” wakiniwe muri Parking ya Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare, mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19.

Uyu mwaka wa gatatu w’iri rushanwa ry’amagare rihuza abana bari hagati y’imyaka 11 na 19 mu byiciro bitanu bitandukanye, mu bahungu n’abakobwa, ukomeje kugaragaza impano nshya mu begukana intsinzi nk’uko byari byagenze no ku Munsi wa Mbere wakiniwe kuri Field of Dreams mu Bugesera.

Kuri iki Cyumweru, Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team, yongeye kwegukana intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 11 ariko mu bahungu hatsinda Habumuremyi Lucky wa Sina Cycling Team.

Igiraneza Ogilla wa Zip Cycling Academy na we yongeye kubona intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 13, impinduka zongera kuba mu bahungu aho hatsinze Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team.

Ihangana rikomeye ryatangiye mu bakobwa batarengeje imyaka 15, ariko Liza Jehovayile wa Ndabaga Women Cycling Team yongeye kwerekana ko amaze kumenyera iki cyiciro, atsinda Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club, we uheruka kuva mu batarengeje imyaka 13.

Ni mu gihe mu bahungu, hatsinze Salim Heli wakinaga ku giti cye, ahigika abandi 14 barimo Ivan Mugisha wa Fly Cycling Club na Sibomana Arsène wa Cine Elmay wari watsinze muri Mutarama.

Nta mpinduka zabaye mu batarengeje imyaka 17 kuko hatsinze Shema Emmanuel wa Les Amis Sportifs mu bahungu na Irasetsa Amina wa LWD Cycling Team nk’uko bari babikoze mu kwezi gushize.

Mu bahungu batarengeje imyaka 19, hatsinze Ntirenganya Moïse uri kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa mu Rwanda aho yakoresheje iminota 55 n’amasegonda 41 nyuma yo kuzenguruka intera ya metero 820 inshuro 39.

Yakurikiwe na Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club wakoresheje iminota 56 n’amasegonda 19, anganya ibihe na Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs wari watsinze muri Mutarama.

Mu bakobwa, isiganwa ryegukanywe n’ Umunya-Ethiopia Tsige Kiros uri kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa aho yakoresheje iminota 56 n’amasegonda 23 amaze kuzenguruka inshuro 37.

Yakurikiwe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team naho Nishimwe Gisèle wa Cine Elmay Cycling Club wari watsinze muri Mutarama, aba uwa gatatu.

Abana 118 ni bo bitabiriye uyu Munsi wa Kabiri mu gihe Umunsi wa Gatatu wa “Rwanda Youth Racing Cup 2025” uzakinirwa i Musanze kuri Avenue Mikeno ku wa 23 Werurwe.

Parking ya Stade Amahoro yongeye kwakira irushanwa ya Youth Racing Cup nyuma y'irisoza umwaka wa 2024
Mbere y'isiganwa, abana babanza kwiyandikisha aho bahabwa ikoranabuhanga ribara ibihe na nimero zibaranga mu isiganwa
Habumuremyi Lucky wegukanye isiganwa mu bahungu batarengeje imyaka 11
Uwamahoro Françoise yongeye gutsinda mu bakobwa bakiri bato
Umwamikazi Joy Cynthia wari warigaruriye icyicro cy'abatarengeje imyaka 13 mu bakobwa, uyu mwaka yazamutse mu batarengeje imyaka 15
Salim Heli yahigitse Ivan Mugisha wa Fly Cycling Club mu bahungu batarengeje imyaka 15
Liza Jehovayile yegukanye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu bakobwa batarengeje imyaka 15
Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette, atangiza isiganwa
Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team yishimira intsinzi ya mbere yabonye mu bahungu batarengeje imyaka 13
Igiraneza Ogilla yishimira intsinzi ya kabiri mu bakobwa batarengeje imyaka 13
Irasetsa Amina wa LWD Cycling Team yongeye gutsinda mu bakobwa batarengeje imyaka 17
Shema Emmanuel yifotoza nyuma yo gutsinda mu bahungu batarengeje imyaka 17
Abayobozi ba FERWACY bari bitabiriye iri siganwa rya kabiri ry'abakiri bato muri uyu mwaka
Tsige Kiros yasize abo bari bahanganye ku nshuro ya mbere akina iri rushanwa
Ntirenganya Moïse yegukanye intsinzi ya mbere mu 2025
Ntirenganya ari kwitoreza muri CMC World Cycling Centre Africa mu Rwanda
Tsige Kiros wo muri Ethiopia ni we watsinze mu bakobwa batarengeje imyaka 19
Abatsinze mu bana 118 bitabiriye Umunsi wa Kabiri wa Rwanda Youth Racing Cup ya 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .