Kuri iki Cyumweru, muri Parking ya Stade Amahoro iherereye imbere ya Petit Stade, i Remera, ni ho habereye iri siganwa ry’abakiri bato, ryabaye umwanya mwiza wo kugerageza imihanda mishya ku bakinnyi bari bamaze kumenyera iyo kuri Field of Dreams mu Bugesera, i Rwamagana, Musanze no muri Parking ya Kigali Pelé Stadium.
Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay, utaritabiriye isiganwa riheruka mu Ukwakira kubera ko yari muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya, yegukanye intsinzi mu ngimbi nyuma yo kuzenguruka inshuro 37 akoresheje 59, amasegonda 17 n’ibice 41.
Yakurikiwe n’abarimo Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs) wari wabaye uwa kabiri mu Ukwakira, Ufitimana Schadrack (Les Amis Sportifs), Ntirenganya Moise (Les Amis Sportifs) na Kwizera Thank You (Cine Elmay) mu myanya itanu ya mbere. Ni mu gihe Manizabayo Jean de Dieu waherukaga gutsinda, kuri iyi nshuro atitabiriye.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha n’amasegonda 39 nyuma yo kuzenguruka inshuro 35, ahigika abarimo Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature, Uwimpuhwe Alice wa Bike for Future na Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team wari wegukanye isiganwa riheruka.
Muri iki cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19, hari hitabiriye abahungu 19 n’abakobwa 15.
Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team na Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Riza Jehovaile wa Ndabaga Women Team na Habumuremyi Cyusa wa Les Amis Sportifs mu batarengeje imyaka 15.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Mwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club na Mugisha Prince wa Les Amis Sportifs naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinze Igiraneza Ogillah wakinaga ku giti cye na Habumuremyi Semusa Lucky, bombi bahigitse Uwamahoro Françoise na David Zanith bari batsinze ubushize.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) kuva muri Nyakanga 2023, mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
Buri uko abakinnyi bitabiriye, bahabwa amanota kugira ngo abagaragaza impano babashe gukurikiranwa.
Isiganwa risoza umwaka rizabera mu yindi Parking ya Stade Amahoro ku wa 15 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!