00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshutiraguma na Iragena begukanye isiganwa risoza ‘Rwanda Youth Racing Cup’ mu 2024 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 December 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay na Iragena Charlotte ukinira Ndabaga Women Team, bombi begukanye Umunsi wa 12 ari na wo wa nyuma wa “Rwanda Youth Racing Cup 2024”, irushanwa ry’amagare ry’abakinnyi bakiri bato rihuza abari mu byiciro biri hagati y’imyaka 11 na 19, wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024.

Kuri iki Cyumweru, muri Parking ya Stade Amahoro iherereye ahahoze hakorera MTN, i Remera, ni ho habereye iri siganwa ry’abakiri bato, ryongeye kuba umwanya mwiza wo kugerageza imihanda mishya itandukanye n’iyo kuri Field of Dreams mu Bugesera, i Rwamagana, Musanze no muri Parking ya Kigali Pelé Stadium.

Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay, yegukanye intsinzi mu ngimbi nyuma yo kuzenguruka inshuro 38 intera ya metero 820, akoresheje iminota 49, amasegonda 20 n’ibice 51.

Yakurikiwe n’abarimo Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs) wari wabaye uwa kabiri mu Ugushyingo, Twagirayezu Didier (Kayonza Cycling Club), Kwizera Thank You (Cine Elmay) na Nsabimana Athanase mu myanya itanu ya mbere.

Ufitimana Schadrack (Les Amis Sportifs) utaritabiriye amasiganwa abiri y’Ukwakira n’Ukuboza kubera Ikipe y’Igihugu, ni we wasoje umwaka ayoboye mu ngimbi n’amanota 208, akurikiwe na Kwizera Thank You wagize amanota 179 mu masiganwa 12 ndetse na Nshutiraguma wagize amanota 166 mu masiganwa umunani.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje iminota 50 n’amasegonda 21 nyuma yo kuzenguruka inshuro 36, ahigika abarimo Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team, Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature na Uwimpuhwe Alice wa Bike for Future.

Iragena yasoje umwaka afite amanota 109 mu masiganwa 11, akurikirwa na Umutoni wagize amanota 84 mu masiganwa 10 ndetse na Uwimpuhwe wagize amanota 69 mu masiganwa icyenda.

Amanota umukinnyi wa mbere yabonaga ku isiganwa rimwe, yabaga angana n’umubare w’abakinnyi bitabiriye muri icyo cyiciro, bityo uwa nyuma agatahana inota rimwe.

Muri iki cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19, kuri uyu munsi wa nyuma, hari hitabiriye abahungu 19 n’abakobwa 14.

Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team na Muhawenimana Rafiki Jonathan wa Cine Elmay Cycling Club, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Riza Jehovaile wa Ndabaga Women Team na Nyamuberwa Christian wa Les Amis Sportifs mu batarengeje imyaka 15.

Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club na Ndayishimiye Elbetet wa Bugesera Cycling Club naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinze Igiraneza Ogilla wa Muhazi Cycling Generation na David Zanith wa Les Amis Sportifs.

Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) kuva muri Nyakanga 2023, mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.

Isiganwa risoza Rwanda Youth Racing Cup 2024 ryabereye muri Parking ya Stade Amahoro
Abana babanje kwiyandikisha mbere y'isiganwa
David Zanith watsinze mu bahungu batarengeje imyaka 11
Igiraneza Ogilla yishimira intsinzi mu batarengeje imyaka 11
Ndayishimiye Albetet yahize abandi mu bahungu batarengeje imyaka 13
Umwamikazi Joy Cynthia yegukanye amasiganwa 11 yose yakinnye uyu mwaka
Nyaruberwa Christian watsinze mu bahungu batarengeje imyaka 15
Liza Jehovayire witwaye neza mu bakobwa batarengeje imyaka 15
Muhawenimana Rafiki Jonathan watsinze mu bahungu batarengeje imyaka 17
Masengesho Yvonne yishimira intsinzi yabonye mu batarengeje imyaka 17
Nshutiraguma Kevin yishimira intsinzi yabonye ku Cyumweru aho yazengurutse abo bari bahanganye
Iragena Charlotte yongeye kwerekana ko ari we mukomeye mu bangavu
Abatarabigize umwuga na bo bakoze isiganwa ryakurikiye iry'abana ku Cyumweru
Simon Huppertz yishimira intsinzi yabonye mu batarabigize umwuga
Ubwitabire buba buri hejuru muri aya marushanwa y'abato
Abayobozi n'abakozi ba FERWACY bifotoje nyuma yo gusoza irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .