Kuri iki Cyumweru, muri Parking ya Stade Amahoro iherereye ahahoze hakorera MTN, i Remera, ni ho habereye iri siganwa ry’abakiri bato, ryongeye kuba umwanya mwiza wo kugerageza imihanda mishya itandukanye n’iyo kuri Field of Dreams mu Bugesera, i Rwamagana, Musanze no muri Parking ya Kigali Pelé Stadium.
Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay, yegukanye intsinzi mu ngimbi nyuma yo kuzenguruka inshuro 38 intera ya metero 820, akoresheje iminota 49, amasegonda 20 n’ibice 51.
Yakurikiwe n’abarimo Byusa Pacifique (Les Amis Sportifs) wari wabaye uwa kabiri mu Ugushyingo, Twagirayezu Didier (Kayonza Cycling Club), Kwizera Thank You (Cine Elmay) na Nsabimana Athanase mu myanya itanu ya mbere.
Ufitimana Schadrack (Les Amis Sportifs) utaritabiriye amasiganwa abiri y’Ukwakira n’Ukuboza kubera Ikipe y’Igihugu, ni we wasoje umwaka ayoboye mu ngimbi n’amanota 208, akurikiwe na Kwizera Thank You wagize amanota 179 mu masiganwa 12 ndetse na Nshutiraguma wagize amanota 166 mu masiganwa umunani.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 19, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje iminota 50 n’amasegonda 21 nyuma yo kuzenguruka inshuro 36, ahigika abarimo Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team, Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature na Uwimpuhwe Alice wa Bike for Future.
Iragena yasoje umwaka afite amanota 109 mu masiganwa 11, akurikirwa na Umutoni wagize amanota 84 mu masiganwa 10 ndetse na Uwimpuhwe wagize amanota 69 mu masiganwa icyenda.
Amanota umukinnyi wa mbere yabonaga ku isiganwa rimwe, yabaga angana n’umubare w’abakinnyi bitabiriye muri icyo cyiciro, bityo uwa nyuma agatahana inota rimwe.
Muri iki cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19, kuri uyu munsi wa nyuma, hari hitabiriye abahungu 19 n’abakobwa 14.
Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team na Muhawenimana Rafiki Jonathan wa Cine Elmay Cycling Club, bombi batsinze mu bakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 17 nk’uko byagenze kuri Riza Jehovaile wa Ndabaga Women Team na Nyamuberwa Christian wa Les Amis Sportifs mu batarengeje imyaka 15.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Umwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club na Ndayishimiye Elbetet wa Bugesera Cycling Club naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinze Igiraneza Ogilla wa Muhazi Cycling Generation na David Zanith wa Les Amis Sportifs.
Iyi Shampiyona y’Abakiri Bato yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) kuva muri Nyakanga 2023, mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.
AMAFOTO: Kuri iki Cyumweru, muri Parking ya Stade Amahoro hari kubera isiganwa ry'Umunsi wa 12, ari na wo wa nyuma wa #YouthRacingCup2024 yitabirwa n'abana bari hagati y'imyaka 11 na 19.
Nyuma y'iri siganwa harahembwa abakinnyi batatu ba mbere muri buri cyiciro hakurikijwe… pic.twitter.com/LliOE9TL9u
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay mu bahungu na Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa, begukanye isiganwa ry'Umunsi wa 12 wa #YouthRacingCup2024, ari na ryo risoza umwaka mu batarengeje imyaka 19. pic.twitter.com/lI1xGKuupb
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
Simon Huppertz yegukanye isiganwa ry'amagare ry'abatarabigize umwuga "Criterium for Amateurs" ryabereye muri Parking ya Stade Amahoro kuri iki Cyumweru ubwo hari hasojwe #YouthRacingCup2024 pic.twitter.com/s0txi02tIu
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!