00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonkuru Yassin na Masengesho Yvonne begukanye Umunsi wa Gatanu wa ‘Rwanda Youth Racing Cup 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 May 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Niyonkuru Yassin wa Les Amis Sportifs mu bahungu na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa, begukanye Umunsi wa Gatanu w’Irushanwa ry’Amagare rihuza abakinnyi bakiri bato “Rwanda Youth Racing Cup 2025” wakiniwe i Rwamagana ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi, mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 19.

Iri rushanwa ngarukakwezi, kuri iyi nshuro ryari ryahuje abana 138 barimo abahungu 83 n’abakobwa 55, bose bari hagati y’imyaka 11 na 19.

Niyonkuru Yassin wa Les Amis Sportifs yakiniraga mu rugo imbere y’abafana benshi, ni we wegukanye intsinzi mu bahungu batarengeje imyaka 19 nyuma yo kuzenguruka intera yakozwe inshuro 31 akoresheje iminota 59 n’amasegonda 47.

Muri iki cyiciro cyarimo abakinnyi 28, uwa kabiri yabaye Ishimwe Brian wa Ndabaga Cycling Team wasizwe ibice 49 by’amasonda naho Irakoze Egide wakinnye ku giti cye aba uwa gatatu yasizwe isegonda n’ibice bitandatu.

Mu bakobwa bakinnye ari 15, Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje isaha n’iminota itatu nyuma yo kuzenguruka inshuro 31, akurikirwa na Ishimwe Gisele wa Cine Elmay Cycling Club na Ishimwe Françoise wa Les Amis Sports.

Nyiribambe Akelyne wa Bugesera Cycling Team mu bakobwa na Shema Emmanuel wa Les Amis Sportifs mu bahungu, batsinze mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 17 naho Sibomana Arsène wa Cine Elmay mu bahungu na Liza Jehovayile wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa, bombi batsinda mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 15.

Ni mu gihe Uwase Alliah wa Les Amis Sportifs mu bakobwa na Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team mu bahungu, begukanye intsinzi mu batarengeje imyaka 13 naho Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team mu bakobwa na Gabirwa Mahirwe Héritier mu bahungu, batsinze mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 11.

Isiganwa ritaha rizabera kuri Field of Dreams mu Bugesera ku wa 22 Kamena 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .