Isiganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024. Ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).
Abaryitabiriye mu byiciro bitandukanye, banyuze mu mihanda izengurutse igishanga cya Rugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera, kibarizwamo ¼ cy’imisambi yose yo mu Rwanda.
Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga; abagore n’abagabo bakoze intera ingana y’ibilometero 89,1 bahagurukiye muri Santere ya Butaro, abatarabigize umwuga (abakinnyi badafite licence za FERWACY) bakoze intera ingana n’ibilometero 46 bahagurukiye ku Ibanda n’abakoresha amagare asanzwe ya matabaro bakoze intera ingana n’ibilometero 37 bahagurukiye i Ruhunde.
Nubwo yatobokesheje igare mu bilometero 30 akifasha kurikora, Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani yo muri Kenya, yegukanye isiganwa mu bagabo babigize umwuga akoresheje amasaha atatu, iminota itandatu n’amasegonda 25, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay yasize iminota 18 n’amasegonda atanu nk’uko byagenze no kuri Niyireba Innocent wabaye uwa gatatu.
Manizabayo Jean w’Ikipe ya Sina Gerard wari wagerageje gukurikira Niyonkuru igihe kirekire, yasoreje ku mwanya wa kane asizwe iminota 21.
Niyonkuru wasize abandi 25 bari bahanganye, yavuze ko yishimiye kongera kwegukana iri siganwa yari yatwaye mu 2023 ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere.
Mu bagore, hatsinze Irakoze Neza Violette wahigitse abandi bakobwa batanu bakinnye muri iki cyiciro.
Mu bagabo n’abagore batabigize umwuga, bakoze ibilometero 46, hatsinze Ruberwa Jean Damascène na Ingabire Domina.
Mu cyiciro cy’abakinishije amagare asanzwe ku ntera y’ibilometero 37, cyari kigizwe n’abakinnyi 74 barimo abakobwa icyenda, Akimana Donatha ukinira Ikipe ya Ngarama na Mufiteyesu Emmanuel w’i Gicumbi ni bo batsinze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!