Iyo izi modoka zigiye guhaguruka, benshi batangazwa no kubona AIP Peninah Kyarimpa azirangaje imbere akaziyobora akoresheje moto nini kandi igenda ku muvuduko wo hejuru.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Peninah yakomoje ku buryo yahisemo aka kazi ndetse n’uko abifatanya n’inshingano z’umuryango.
Yagize ati “Muri Tour du Rwanda ninjye ugenda imbere ya caravan, bivuze ngo ninjye ugomba kuba nashatse inzira imodoka zinyuramo kugera aho dusoreza.”
Iyo muganira, akubwira ko Polisi y’u Rwanda ayimazemo igihe kinini ndetse ari naho yigiye gutwara iyi moto.
Ati “Mazemo imyaka myinshi. Kujya muri Polisi ni uko numvaga nkunda igihugu cyanjye, numva ko nanjye ngomba gutanga umusanzu. Ntabwo nagiyemo numva nzatwara moto ariko nayo narayikundaga kuko nayize ndi umwana.”
Yakomeje agira ati “Nyuma naje gusanga Polisi nayo ifite moto ikoresha mu gucunga umutekano, biza kuba ngombwa ko ubuyobozi bumpa ayo mahirwe njya kubyiga mbona ubumenyi, uyu munsi rero ndabikora kandi nishimira gutanga umusanzu wanjye muri ubwo buryo.”
Abajijwe icyamutinyuye akabasha kujya mu kazi ko gutwara moto mu busanzwe katamenyerewemo igitsina gore cyane, Peninah yagaraje ko nta kidasanzwe.
Ati “Nta kidasanzwe cyantinyuye gusa nk’abapolisi tugira icyo cyizere, dutozwa kumva ko ibintu byose twabikora. By’umwihariko tunafite ubuyobozi bwiza budushishikariza kumva ko hari icyo dushoboye. Muri make twaritinyutse.”
Yakomeje agira ati “Twasobanukiwe ko imbaraga dufite zitagarukira mu kuba ababyeyi gusa ahubwo dukwiye guhuza imbaraga na basaza bacu tugateza igihugu cyacu imbere.”
Peninah asaba urubyiruko kwigirira icyizere, by’umwihariko abana b’abakobwa.
Ati “Batinyuke, bigirire icyizere ibintu byose birashoboka. Ntibakwiye guhora batekereza ko imbaraga zacu ari nke. Dufatanyije na basaza bacu, tugashyira hamwe twagirira igihugu cyacu akamaro kuko imbaraga turazifite, ubushake ndetse n’umurava.”
Kugeza ubu, Tour du Rwanda igeze ku gace ka gatanu, aho Joris Delbove wa TotalEnergies akomeje kuyobora abandi ku rutonde rusange.
Umunyarwanda uri hafi ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda uri ku mwanya wa munani arushwa amasegonda 29 n’uwa mbere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!