Iri siganwa ry’iminsi ibiri, ryahagurukiye i Kigali, Rwamagana na Kayonza ku wa Gatandatu ubwo hakinwaga umunsi wa mbere mu byiciro bitandukanye by’ababigize umwuga.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira, ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri ndetse habanza abatarabigize umwuga bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi ku magare asanzwe ya matabaro ku ntera y’ibilometero 11,7.
Nsabimana Athanase na Mukabikorimana Laetitia begukanye “Kirehe Race 2024” muri iki cyiciro cyarimo abakinnyi barenga 90 baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kirehe ndetse n’ikipe yavuye mu Nkambi ya Mahama.
Nyuma yaho hakurikiyeho abangavu batarengeje imyaka 19 bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu ku ntera ya kilometero 19,5.
Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature Cycling Team yongeye kwegukana isiganwa nk’uko yabikoze ku wa Gatandatu aho kuri iyi nshuro yakoresheje iminota 37, amasegonda 29 n’ibice 99, byamuhesheje kwegukana isiganwa muri rusange.
Yakurikiwe na Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team yasize amasegonda atatu, Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team aba uwa gatatu mu gihe Masengesho Yvonne na we wa Ndabaga yabaye uwa kane.
Mu cyiciro cy’abasore batarengeje imyaka 19 bazengurutse Umujyi wa Nyakarambi inshuro umunani ku ntera ya kilometero 31.2, hatsinze Tuyipfukamire Aphrodice wa Benediction Club wari wabaye uwa kabiri ku munsi wa mbere.
Tuyipfukamire yakoresheje iminota 53, amasegonda 31 n’ibice 58, akurikirwa na Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club yasize isegonda rimwe ndetse na Ruhumuriza Aime wa CCA.
Muri iki cyiciro, Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs, wabaye uwa gatandatu yasizwe amasegonda atatu, ni we wabaye uwa mbere muri rusange kubera kwitwara neza ku munsi wa mbere yegukanye ku wa Gatandatu.
Mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23 bahagurutse ku Karere ka Kirehe berekeza Rusumo ku mupaka, bakagaruka bazenguruka Umujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 69.5, hatsinze Niyonkuru Samuel wa Team Amani yo muri Kenya akoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 36.
Muri iki cyiciro, Muhoza Eric ni we wari watsinze umunsi wa mbere ndetse byatumye yegukana irushanwa ryose nubwo ku Cyumweru yabaye uwa gatanu yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 42.
Ku Cyumweru, Niyonkuru yakurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude naho Gahemba Barnabé aba uwa gatatu, bombi basizwe umunota n’amasegonda 54 mu gihe Nsengiyumva Shemu yabaye uwa kane.
Mu bagore bakinnye intera y’ibilometero 31.2, hari hategerejwe ihangana rikomeye hagati ya Mwamikazi Jazilla wari wegukanye umunsi wa mbere ndetse na Ingabire Diane wari wabaye uwa gatatu. Si abo gusa kuko Nzayisenga Valentine yari yabaye uwa kabiri ndetse ashaka gutwara iri siganwa nk’uko yabikoze mu 2022.
Byarangiye Ingabire Diane wa Canyon/SRAM Women Team mu Budage yegukanye Umunsi wa Kabiri mu bagore akoresheje iminota 55 n’amasegonda 40, akurikirwa na Nirere Xaverine yasize amasegonda 13 mu gihe Mwamikazi Jazilla wabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 14 ari we watwaye irushanwa muri rusange.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!